Rubanda rugufi rwazahazwe na Covid-19 ruratakambira Leta

Bamwe mubaturage bavuze ko Covid-19 yagize ingaruka zikomeye kumiryango yari isanzwe ifite amikoro macye, bityo ko nta gikozwe ngo Leta iyigoboke yarushaho gukena.

Imyakabiri ibiri irashize u Rwanda ruhanganye n’icyorezo cya Covid-19ndetse ingamba za hato na hatol, zakunze gufatwa zo kukirinda zirimo na Guma mu rugo zazahaje bikomeye imibereho ya benshi, by’umwihariko abari basanzwe ari abamikoro macye, bo bavuga ko bazahaye kurushaho.

Umwe ati “ Muri Covid-19 abaturage basanzwe,  nta buryo bwo kwinyagambura babonye ngo bagire ikintu bakora cyangwa bagereho. N’utwo bari bafite baraturiye turarangira.”

Mugenzi we yagize ati “Iyi Covid-19 yaduteye ubukene, inzara na ya mfashanyo baduhaye yarashize.”

Undi nawe ati “Ingaruka Covid-19 yagize kuri rubanda rugufi mubihe bya Guma murugo, imirimo myinshi yarahagaze ubucuruzi bwinshi burahagarara.”

Aba baturage basaba Leta gushyiraho uburyo bwihariye bwo kuzamura imibereho y’abaturage b’abamikoro macye, bitabaye ibyo benshi barushaho gukena kubera ingaruka Covid-19 yabagizeho.

Umwe ati “Nibura baduteye inkunga bakaduha no kudufaranga. Nk’ubu bamwe dufite abagore b’ababazunguzayi, nabo baragerayo byarahagaze igishoro cyarabuze.”

Undi ati “ Tuvuge niba ari nka rubanda rugufi bari mugiturage, ikaba (Leta) yabaha nk’inka cyangwa ikabaha andi matungo, kugira ngo ibasayidire ibazamure.”

Abasesengura iby’ubukungu bo bagaragaza kohari ibikwiye kwibandwaho byazahura imibereho y’abakeneshejwe n’icyorezo cya Covid-19.

Teddy Kaberuka ni impuguke mubukungu .

Ati “ Buri kiciro gifite ibyo gikeneye, tuvuge nk’abari mubuhinzi bakeneye ubufasha bwatuma umusaruro wabo wiyongera kugira ngo basagurire amasoko, abari mubikorwa bibyara inyungu nk’ubucururuzi, ubukorikori kenshi usanga abo ngabo bakeneye ubufasha bujyanye no kubona igishoro, ubufasha bujyanye no kubona amasoko. Abakorera umushahara bo icyo bakeneye ni uko imirimo yiyongera .”

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ifite mu nshingano kuzamura imibereho y’abaturage, yo igaragaza ko abaturage bakwiye kwibumbira mubimina n’amakoperative kugira ngo n’ubufasha Leta yabagenera bugere kuri benshi bashoboka.

  Husi Monique     ni Umuyobozi Mukuru ushinzwe iterambere rusange n’imibereho myiza y’abaturage muri (MINALOC)

Ati “Ikijyanye n’ubufasha duha umuturage utishoboye, hari abo dusaba kwibumbira mubimina, ibyo bimina iyo bwa bushobozi buje mwarishyize hamwe hari icyo bufasha.”

Mu minsi ishize Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF) cyatangaje ko ubukungu bw’u Rwanda, bukomeje kugenda bwiyubaka nyuma yo kuzahazwa n’icyorezo cya Covid-19 cyashegeje Isi yose mu myaka ibiri ishize, aho bwiyongereye ku kigero kiri hejuru ya 10% hakaba hari icyizere ko buzakomeza kwiyongera ku rugero ruri hejuru ya 7% muri uyu mwaka wa 2022, bitewe n’imbaraga zidasanzwe zashyizwe muri gahunda yo gutanga inkingo za Covid-19.

Gusa abarebera ibintu ahirengeye by’umwihaiko abahanga mubukungu, bakunze gusaba ko izamuka ry’ubukungu bw’igihugu rikwiye no kujyana n’izamuka ry’imibereho y’abaturage muri rusange.

Daniel Hakizimana