Haracyasuzumwa koroshya ingamba zo kwirinda COVID-19

Hari bamwe mu baturage bo mu mujyi wa Kigali bavuga ko igihe kigeze ngo habeho itandukaniro hagati y’ibihe bya mbere yo kubona inkingo na nyuma yo kuzibona ngo kuko imibare y’abikingiza imaze kuba myinshi ugereranije n’abatarikingiza.

Kuva muri Werurwe 2020 ubwo corona virus yageraga mu Rwanda, leta y’u Rwanda yagiye ishyiraho ingamba zitandukanye zo kuyirinda,zirimo na za guma mu rugo.

Muri Werurwe 2021, inkingo za mbere za covid-19 zageze mu Rwanda abantu batangira kwikingiza nubwo zari tiraboneka ari nyinshi.

Kugera ubu nkuko Minisiteri y’ubuzima ibigaragaza, hamaze gukingirwa abarenga kimwe cya kabiri cy’abatuye u Rwanda.

Hari bamwe mu baturage  twaganiriye batubwira ubu ubwo abenshi bakingiwe hakwiye kubaho itandukaniro ry’imibereho  na mbere zitaraboneka ngo benshi bakingirwe.

Umwe yagize ati “Hari hageze kugira ngo berekane ko urukingo rudufitiye akamaro. Hagomba kugira ibihinduka, bakoroshya ingamba muzo twafashe kugira ngo duhangane n’icyorezo kugira ngo tumenye neza ko wa mugani urukingo rufite akamaro.”

Undi nawe ati “Niba turi miliyoni 12 hakaba hamaze gukingirwa nka miliyoni 8, ntabwo bakabaye kuba bakaza ingamba nkuko bazikazaga nta n’umwe urikingiza.”

Undi ati “Izo nkingo leta yemeye kuzitakazaho amafaranga menshi kugira ngo abanyarwanda bazibone. Niba rero ibihe bidatandukanye, leta yaba irimo kuyapfusha ubusa ahubwo uwo mutungo bawufashisha abanyarwanda bakawurya bakipfira.”

Nabajije impuguke mu buzima Dr Vedaste Ndahindwa niba koko ubwiganze bw’abakingiwe bushobora guca intege ubukana bwa Virus, ambwira ko ubusanzwe koko virus yacika intege ariko ngo kuri Corona bisaba ubushishozi kubera imiterere yayo yo kwihinduranya.

Yagize ati “Nk’iyo Omicron yihinduranije isa nkaho ari nshyashya, byongera ibyago byo kuba itacika burundu.”

Dr Vedaste Ndahindwa Impuguke mu buzima

Ku ruhande rwa Minisiteri y’ubuzima, ntijya kure y’ibyo Dr Vedaste avuga ngo kuko kwihinduranya kwa COVID-19 aribyo bituma hagomba kubaho amakenga. Gusa nkuko Umunyamabanga wa leta muri minisiteri y’ubuzima Dr Mpunga Tharcise abivuga, ngo hari icyizere mu minsi iri mbere bitewe n’ubwitabire buri hejuru bwo kwikingiza.

Yagize ati “Nuko tutararangiza gukingira, hari benshi bahawe urwa mbere batarabona urwa kabiri, uko imibare izagenda izamuka n’ukuvuga ngo niyo virus yaza yihinduye ntabwo yabona umwanya wo kuzuhaza abanyarwanda, yajya icika hakiri kare…..ibyo nibyo byaduha amahirwe yuko mu gihe kiri imbere ubuzima bwagenda neza.”

Dr Mpunga Tharcise, umunyabanga wa leta MINISANTE

Nkuko imibare itangwa na Minisiteri y’ubuzima ibigaragaza, abantu bamaze gufata urukingo rwa mbere bangana na 7,912,278 naho abahawe u rwa kabiri bakangana na 6,398,938 mu gihe abamaze gufata urushimangira bagera ku 626,624.

Gusa mu cyumweru gishize ubwo umunyamabanga wa leta muri minisiteri y’ubuzima Dr Mpunga Tharcise yagiranaga ikiganiro n’itangazamakuru yavuze ko ubwitabire bwo kwingiza buri ku kigero bushobora kugira uruhare mu gufata ibyemezo byorohereza abanyarwanda mu mibereho yabo ya buri munsi.

CYUBAHIRO GASABIRA Gad