NUDOR yamaganye abashyira abarwayi bo mu mutwe ku mbuga nkoranyambaga bagamije indonke

Ihuriro Nyarwanda ry’Imiryango y’abafite ubumuga NUDOR riravuga ko  ryamaganye  icyo ryise imigirire idakwiye ikorerwa abantu bafite ubumuga by’umwihariko ubwo mu mutwe  hagamijwe indoke.

Amashusho y’abantu bafatwa nk’abafite ubumuga bwo mu mutwe amaze iminsi itari mike ahererekanwa ku mbuga nkoranyamabaga agafatwa nk’asetsa rubanda  asa n’aho ari yo yasembuye amarangamutima y’Ihuriro Nyarwanda ry’Imiryango y’abafite ubumuga NUDOR, kugeza ubwo risohoye itangazo ryamagana  icyo ryise imigirire idakwiye ikorerwa abantu bafite ubumuga by’umwihariko ubwo mu mutwe  hagamijwe indonke.

Izo ndonke harimo gushaka abafana ku mbunga nkoranyambaga cyangwa ibi bimenyerewe nka Views.

IhuriroNUDOR risobanura ibi nko gukoresha ufite ubumuga mu buryo bunyuranije n’amategeko.

Jean Damascène Nsengiyumva ni umunyamabanga nshingwabikorwa w’Ihuriro NUDOR.

Aragira ati “Turamagana iyo migenzereze ituma uburenganzira bwa muntu butubahirizwa, binagaragaza umuntu ufite ubumuga mu yindi shusho y’ubushobozi buke, nk’aho adatekereza…mbese arakoreshwa mu buryo butamuhesha icyubahiro.”

Imwe mu miryango iharanira uburenganzira bw’abafite ubumuga by’umwihariko ubwo mu mutwe, yo isanga ikibazo atari ugukoresha ibiganiro abafite ubumuga bwo mu mutwe, ahubwo isanga ahari ikibazo ari uburyo bikorwamo nk’uko madamu Marthe Sumuteto uyobora impuzamiryango Collectif Tubakunde ikorera ubuvugizi abana n’urubyiruko bafite ubumuga cyane cyane ubwo mu mutwe.

Yagize ati “Turamagana uburyo ibiganiro bikorwa bugaragara nk’ubusebanya, kuko hari n’itangazamakuru rigenda rikora ubuvugizi ryerekana aho abafite ubumuga bageze biteza imbere. Ryerekana ibikenewe cyangwa ibyo bagakwiye gukorerwa kandi tukanabyishimira.”

Ikibazo cyo gukoresha abafite ibimenyetso by’uburwayi bwo mu mutwe ku mbuga nkoranyambaga, ntikivugwaho rumwe n’Abanyamakuru bakorera ibitangazamakuru bitari umurongo wa YouTube n’abafite imirongo ya youtube.

Oswald Mutuyeyezu akorera Radio na Televiziyo mu gihe Jerome Munyentwari we afite umurongo wa YouTube.

Oswald Mutuyeyezu ati “Barashaka iki? Views…uzi gushakira views ku muntu utaragize amahirwe nk’ayawe? Ubwonko bwe bukaba butarateye imbere nk’ubwawe? Ukajya kumuvugisha amangambure. Biriya bintu ni ibara nshuti zanjye.”

Munyentwari Jerome we ati “Nk’uru rwego rushinzwe inyungu z’abafite ubumuga rugahugura abanyamakuru, niba ugiye kureba abafite ubumuga runaka ntabwo ukwiriye kugenda umeze nk’ushyenga nabo utera urwenya nabo…kugira ngo ugire inyungu. Mu by’ukuri nanone nzi neza ko bariya bantu baba batamanutse bagiye gukina baba bagiye kubakorera ubuvugizi bushobora kubabyarira inyungu.”

Ihuriro Nyarwanda ry’Imiryango y’Abafite Ubumuga NUDOR yo ivuga ko abakoresha abafite ibimenyetso by’uburwayi bwo mu mutwe ku mbunga nkoranyambaga, mu kiswe gushaka indonke bigambiriwe batagabanije ibyo bikorwa yabajyanama mu nkiko.

Bwana Jean Damascène NSENGIYUMVA umunyamabanga nshingwabikorwa w’iryo huriro niwe ukomeza.

Ati “Nibikomeza bitya ibyo ari byo byose ibi ngibi bigize ibyaha namwe murabizi. Mu mategeko twagaragaje uyu munsi harimo ibigize ibyaha, tuzabijyana mu nzego zibikurikirana.”

Urwego rw’Abanyamakuru bigenzura rwo ruvuga ko ntacyo rwakora ku bakoresha imbuga nkoranyambaga by’umwihariko umurongo wa YouTube, kuko ubarizwa mu itangazamakuru ryo muri rubanda.

Nyamara abanyamategeko bo bagaragaza ko gukoresha abafite ibimenyetso by’ubumuga bwo mu mutwe ku mbuga nkoranyamabaga ari kimwe mu bigize icyaha gihanirwa.

Ihuriro NUDOR rigaragaza ko gukoresha abagaragara nk’abafite ubumuga bwo mu mutwe ku mbuga nkoranyambaga, bihabanye n’itegeko nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ikurikiza kugeza ubu amasezerano mpuzamahanga arengera uburenganzira bw’abantu bafite ubumuga yemejwe n’u Rwanda.

Tito DUSABIREMA