Amerika yahaye u Rwanda imiti ikomatanyije igabanya ubukana bwa virusi itera SIDA

Minisiteri yubuzima yahawe imiti y’ubwoko bushya igenewe abafite virus itera Sida ku nkunga y’umuryango w’abanyamerika USAID.

Iyi miti yatanzwe ingana n’amacupa 349,393 ifite agaciro karenga miliyoni 8 z’amadorali y’Amerika.

Mu Rwanda abafata imiti igabanya ubukana bw’agakoko gatera SIDA bangana na 97% ku bayanduye.

U Rwanda rufite ubwandu bw’agakoko gatera Sida bungana na 3%

Ubusanzwe imiti igabanya agakoko gatera sida yatangwaga mu Rwanda,umuntu yafataga imiti y’ubwoko butatu agomba kunywa mugihe cy’amezi 6.

Kuri ubu imiti yatanzwe Ku nkunga y’umuryango wabanyamerika USAID ufite umwihariko wo guhurizwamo imiti yatangwaga mu moko 3 cg mu macupa 3 bikaba ubwoko bumwe umuntu azajya anywa mu mezi 3.

Ikigo gishinzwe kugura imiti RMs kuvuga ko iyi miti mishya ikomatanyirijwemo ubwoko butatu muri bumwe igiye gutangira guhabwa abafite ubwandu bwa virus itera Sida yujuje ubuzirane nta mpungenge bakwiye kuyigiraho kuko yasuzumwe mu buryo buhagije.

Pie Harerimana umuyobozi mukuru wa RMS ati”ubugenzuzi bwo ni ikintu twitaho kuko umuti no kugira ngo winjire mugihugu ubugenzuzi buba bwitaweho,mbere y’uko binahaguruka ku ruganda dufite abagenzura ubuziranenge,ariko niyo byinjiye mu gihugu dukomeza kubikurikirana,rero nta mpungenge zihari rwose kuri iyi miti mishya”.

Minisiteri yubuzima iravuga ko uko imiti igabanya ubukana bwa virus itera sida ijyenda iboneka mu buryo bworohera abayifata bigabanya umubare wabahitanwa n’iki cyorezo bababaho mu buzima buzira ibyuririzi.

Umuyobozi ushinzwe ibijyanye n’ubuzima muri USAID, Robin Martz, avuga ko imiti yatanzwe yaje kugira ngo irengere ubuzima bw’abafite virusi itera SIDA ikaba ishobora kuzakoreshwa mu gihe cy’umwaka.

Imwe mu miti yahawe u Rwanda

Ati “Iyi miti izakoreshwa mu gihe cy’umwaka ifasha mu kurokora ubuzima bw’Abanyarwanda barenga ibihumbi 87 babana na virusi itera SIDA, bagera kuri 40% by’abantu bose bafite virusi itera SIDA bakurikiranirwa kwa muganga”.

Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko u Rwanda rwihagije ku miti igabanya ubukana bwa virusi itera SIDA ku kigero cya 100% mu gihe abafite virusi itera SIDA bafata imiti ku kigero cya 97%, naho intego ku rwego rw’isi muri rusange ikaba ari 90%.

Imwe mu miti izahabwa abafite virusi ya SIDA basanzwe bafata imiti

Ikigo kigura imiti n’ibikoresho byo kwa muganga, guhera tariki 27 Nyakanga 2021 cyasinyanye amasezerano y’imyaka itanu na USAID afite agaciro ka miliyoni 75 z’Amadolari, akaba akubiyemo ibyo bagomba kujya bagura buri mwaka, birimo imiti igabanya ubukana bwa virusi itera SIDA, iya Malaria, kuboneza urubyaro n’indi irimo iyo kwita ku buzima bw’ababyeyi ndetse n’abana

Dr Ntihabose Corneille Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Ubuzima n’Ubuvuzi Rusange muri Minisiteri y’Ubuzima ati”icyambere iyo turebye imibare dufite yabitabimana kubera agakoko gatera sida yaragabanutse cyane,icyakabiri kubaho byigihe kirekire ,ndetse ubushakashatsi bwagaragaje ko utanabatandukanya nabandi bantu badafite aka gakoko,hafi icyizere cy’ubuzima kijya kungana nicy’abantu abaribo bose,kandi ibyo byatewe no kubona imiti no kubonekera igihe.”

Abayobozi muri ministeri y’ubuzima mu Rwanda bakira imiti bahawe na USAID

U Rwanda ni isi Muri rusange rufite intego ko mu mwaka wa 2025 abafite ubwandu bwa virus itera   SIDA bangana na 95% Bose bazaba bafata imiti igabanya ubukana.

Imiti mishya yatanzwe ingana n’amacupa 349,393 ifite agaciro karenga miliyoni 8 z’amadorali y’Amerika.

UMUTESI Yvette