Gatsibo: Abanyarwanda birukanwe muri Tanzania bataka kutagira aho bahinga ubwatsi bwo kugaburira Inka bahawe

Hari Abanyarwanda birukanwe muri Tanzania mu myaka ishize, batuzwa mu murenge wa Rwimbogo mu Karere ka Gatsibo, baza no guhabwa inka zatuma imibereho yabo iba myiza, ariko bavuga ko kutagira aho bahinga ubwatsi bwo kuzigaburira ari ikibazo gituma zidatanga umusaruro.

Byari amahirwe kuri benshi basize amatungo yabo muri Tanzania bamaze kwirukanwa, kuko bubakiwe ikiraro rusange bahabwa n’inka zo kororeramo, ikibazo ngo ni uko badafite inzuri baziragiramo cyngwa ngo babone n’aho bahinga ubwatsi.

Umwe ati “Akabazo k’imbogamizi gahari ni uko nta rwuri dufite rwo kuba twateramo ubwatsi, ngo tworore natwe twteze imbere.”

Undi ati “Inka zitarishije ntabwo zikamwa. Zimwa iki se? Nk’Inka imwe iramutse irishije wenda yakamwa nka litiro 5 ariko ubu iamwa litiro 2 cyangwa 3. Turifuza ko mwaduha urwuri, mwaduhaye Inka ariko ntabwo dufite aho tuziragira.”

Ni ikibazo bamwe bemeza ko giteza gushyamirana, mu gihe hari ufatiwe mu murima w’abandi, ari kwahiramo ubwatsi ngo agaburire izi nka.

Uyu yagize ati “Nyine ajya kwahira ubwatsi bw’Inka ye, kuko aba adafite ahantu yahira cyangwa yahinze ubwatsi. Noneho umufatiye mu murima we, aramurihisha.

Undi ati “Abenshi baranduranya, bajya kwahira mu nzuri z’abantu ndetse no mu kigo cya Gabiro. Benshi barakubiswe hano. Tukajyayo tukiba ubwatsi, bagusangamo bakagkubita.”

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, avuga ko aba baturage bagiye guhabwa imirima, izazana igisubizo k’ikibazo bagaragaza.

Ati “Twateguye umushinga kandi ugeze kure. Nko mu kwezi kumwe twagombye kuba tubona igisubizo, aho abaturage batuye hariya barenga 127 buri umwe agomba kubona igice cya hegitari. Ushobora kumva ko ari gito ariko igice cya hegitari twasanze umuntu ahinzeho ibigori, ashobora kubona toni hagati y’Ebyiri n’igice n’Eshatu. Ni amafaranga menshi rero iyo uyajyanye ku isoko.”

Mu mwaka wa 2018, nibwo aba baturage batujwe mu Murenge wa Rwimbogo, mu Kagari ka Munini, mu mudugudu wa Nyamwiza bahawe inka zigera muri 35  ari imiryango 80.

Kuba aya matungo atabona ubwatsi buhagije, azakomeza gutanga umusaruro mucye mu gihe iki kibazo kitarakemuka.

KWIGIRA Issa