Ghana: Abantu 17 baguye mu iturika ry’intambi zikoreshwa mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro

Abantu bagera kuri 17 bamaze kubarurwa ko bapfiriye mu guturika guhambaye kw’intambi zikoresha mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu majyepfo y’igihugu cya Ghana.

Polisi ivuga ko imodoka itwaye izi ntambi zifashishwa mu bucukuzi yagonganye na moto hafi y’umujyi wa Bogoso.

Amashusho y’ibinyamakuru byaho yerekana umwotsi mwinshi cyane uzamuka hejuru y’inzu zasenyutse n’ibisigazwa byinshi mu gihe abahatuye batabaza.

Andi mashusho ateye ubwoba yerekana imirambo yacitsemo ibice y’abapfuye. Ndetse hagaragara icyobo kinini cyacukutse ahabereye uko guturika iruhande rw’umuhanda.

Abantu 59 bakomeretse, bamwe muri bo mu buryo bukomeye, nk’uko minisitiri w’itangazamakuru Kojo Opong yabitangaje.

Perezida Nana Akufo-Addo yavuze ko igisirikare cyahageze ngo gikore ubutabazi, kandi urwego rushinzwe ubutabazi bw’ibanze ruri rukora ibishoboka mu gutabara abaturage ba hano.

Yanditse kuri Twitter ati: “Ni impanuka mu by’ukuri ibabaje kandi ikomeye cyane”.

Mu itangazo ry’impuruza, polisi yavuze ko “guturika guhambaye” kwabereye hagati y’umujyi wa Bogoso n’agace ka Bawdie.

Ibikorwa by’ubutabazi biri gukorwa kandi abantu basabwe kuva muri ako gace.

Polisi yasabye imijyi yegereye aho gufungura ibyumba by’amashuri, insengero n’ibindi kugira ngo byakire abarokotse.

Itangazo ryabo risaba abaturage kugumana ituze mu gihe turi gusubiza ibintu mu buryo.

Ikipe y’abapolisi n’abasirikare boherejweho kurinda ko haba ukundi guturika no kuzana umutekano aho byabereye, nk’uko leta yabitangaje.