General Abel Kandiho washyirwaga mu majwi n’u Rwanda ku gushyigikira abaruhungabanyiriza umutekano yakuwe mu butasi

Perezida Yoweli Kaguta Museveni yavanye ku mwanya w’umuyobozi w’urweo rw’ubutasi CMI Maj. Gen Abel Kandiho amujyana muri Sudan y’epfo kuba intumwa idasanzwe ya perezida

Ibinyamakuru muri Uganda byanditse ko General Kandiho avanwe kuri uyu mwanya bitunguranye nyuma y’uruzinduko rwa Lt General Muhoozi KAINERUGABA mu Rwanda

General Kandiho yakunze gushyirwa mu majwi n’u Rwanda ko ariwe uhagarariye ibikorwa by’ihohoterwa n’iyicarubozo kubanyarwanda baba muri Uganda

Uyu musirikare mukuru kandi yakunze gushinjwa n’u Rwanda kuba icyambu cy’abarwanya ubutegetsi buriho mu Rwanda mu mirwe ya RNC akabaha umwanya muri Uganda.

General kandio yasimbuwe kuri uyu mwanya na Maj Gen James Birungi. Ikinyamakuru Daily Monitor cyanditse ko kitabashije kumenya neza niba ikurwaho rya general Kandiho ryaba riri mubyo perezida w’u Rwanda Paul Kagame yasabye General Muhoozi Kainerugaba, ubwo baherutse guhura mu mujyi wa Kigali. Iri zina Abel Kandiho abanyamakuru muri Uganda barigarutseho cyane nk’iryabaye intambamyi mu kunagura umubano wa Uganda n’u Rwanda umaze imyaka hafi 3 urimo igitotsi.

CMI imaze igihe iregwa by’umwihariko n’u Rwanda gushimuta Abanyarwanda, ikabakorera iyicarubozo, abandi ikabasaba kujya mu mitwe y’’iterabwoba irimo RNC, P5, FDLR, FLN n’indi ihorana imigambi mibisha yo guhungabanya umutekano warwo.

Ku ruhembe rw’uru rwego, Maj. General Kandiho waruyoboraga yakunze gushyirwa mu majwi nk’utiza umurindi ibikorwa by’iyicarubozo rikorerwa Abanyarwanda ku butaka bwa Uganda.

Nko mu rubanza rwa René Rutagungira, umwe mu Banyarwanda bafungiwe muri Uganda, yavuze ko Kandiho yamukoreye iyicarubozo rikamuviramo ubumuga.

Kandiho yanagarutsweho mu birebana n’Abanyarwanda bashaka guhungabanya ubutegetsi bw’u Rwanda banyuze mu mitwe y’iterabwoba n’abagiye bafatwa bari gutegura iyi migambi mibisha barabyemeje.

Uheruka ni Nsabimana Callixte ‘Sankara’ wabaye Umuvugizi wa FLN, ufunzwe nyuma yo guhamwa n’ibyaha by’iterabwoba n’ubwicanyi.

Uyu musirikare mukuru mu Ngabo za Uganda yanashinjwe kuba ku ruhembe rw’iyicarubozo rikomeje gukorerwa Abanyarwanda muri Uganda binyuze muri CMI, urwego rushinjwa gukorana bya hafi n’umutwe wa RNC ya Kayumba Nyamwasa mu gushaka abayoboke muri Uganda, binyuze ku bantu batandukanye barimo Kayumba Rugema.

Sankara yigeze kuvuga ko Kandiho yari yaramwemereye ubufasha, aho ngo abo bakoranaga muri FLN bagiye muri Uganda, basanga yagize izindi gahunda, aboherereza ushinzwe iperereza ryo hanze.

Gen Maj Abel Kandiho wayoboraga CMI yoherejwe kuba Intumwa yihariye ya Uganda muri Sudani y’Epfo. Ashyirwa mu majwi nk’umwe mu bari ku isonga mu bikorwa byo gushimuta no gukorera iyicarubozo Abanyarwanda (Foto:IGIHE)

General Kandiho ntiyabonwaga nabi n’u Rwanda gusa kuko na leta zunze ubumwe za Amerika ziherutse kumushyira ku rutonde rw’abategetsi bakuru ba Uganda batemerewe kuhasunutsa ubuzuru, kuko bamushinja ihohotera ry’uburenganzira bwa muntu, ibyiganjemo gufunga no gukorera iyicarubozo abantu mu magereza bamwe bakahamugarira abandi bagapfa. Uyu jenerali w’inyenyeri 2 ku rutugu kandi ari mubafatiwe imitungo muri Amerika kubera ibi byaha yashinjwaga.