Ubushobozi mu by’indege bugira ingaruka ku ngabo z’Afurika-Perezida Kagame

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yafunguye Inama y’Ihuriro nyafurika ry’Abagaba b’Ingabo zirwanira mu kirere, ikaba izamara iminsi ine iteraniye i Kigali kuva kuri uyu wa Kabiri tariki 25 Mutarama 2022.

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame yagaragaje ko kuba igisirikare kirwanira mu kirere cy’ibihugu byo hirya no hino muri Afurika kitaragira ubushobozi buhambaye mu bijyanye n’ubwikorezi, biri mu bikoma mu nkokora ingamba zo guhangana n’ibibazo by’umutekano muke muri Afurika.

Perezida Kagame yabigaarutseho kuri uyu wa Kabiri taliki ya 25 Mutarama 2022 ubwo yatangizaga ku mugaragaro Inama ngarukamwaka ya 11 ihuje abagaba b’Ingabo zirwanira mu kirere muri Afurika yateguwe ku bufatanye bw’Ingaboz’u Rwanda n’Ishami ry’Afurika n’u Burayi ry’Ingabo za Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zirwanira mu kirere.

Yagize ati: “Ingendo z’indege ni ingirakamaro mu kubungabunga amahoro n’umutekano. Nubwo bimeze bityo ariko, ubushobozi bwacu bwo gutwara abantu n’ibintu mu ndege ni buke kandi ibyo bigira ingaruka ku bushobozi bw’ingabo z’Afurika bwo guhangana byihuse n’ibibazo by’umutekano.

Perezida Kagame yakomeje avuga ko ibyinshi mu bibazo by’umutekano by’Afurika usanga byambukiranya imipaka ku buryo nta gihugu cyabasha kubona amikoro yo guhangana na byo cyonyine, ati: “Tugomba rero gushyira imbere ubufatanye. Inyungu zo gukorera hamwe zirasobanutse.”

Yavuze ko ubufatanye bwatuma ingabo zirwanira mu kirere muri Afurika zibona indege zifite ubushobozi zo kwikorera abasirikare n’ibikoresho byabo, bukarema  amahirwe y’amahugurwa y’umwihariko agenerwa abapilote, ndetse bugafasha guteza imbere ibikorwa remezo by’ubwikorezi bwo mu kirere, birimo ikoranabuhanga rikora ubugenzuzi bw’ingendo zo mu kirere n’itumanaho rikorwa hagati y’abari mu ndege n’abari ku butaka.

Yasabye Abagaba b’Ingabo bateraniye I Kigali kugeza ku wa gatanu taliki ya 28 Mutarama ko mu gihe bakomeza kwiga uko bakorera hamwe mu kunoza inzego za gisirikare bagomba no kuzirikana iterambere ry’umutekano wo ku mugabane w’Afurika, hanareba uburyo bwo gukoresha ikoranabuhanga rigezweho mu guhangana n’ibihungabanya umutekano na byo kuri ubu biteguranwa ubuhanga.

Yakomejje agira ati: “Gutera inkunga uru rwego bizakomeza kubamo imbogamizi ariko ntitwakwihanganira kureka izo mbogamizi ngo zipfukirane ubufatanye mu byo twiyemeje harimo kugarura umutuzo ku mugabane. Reka dukomeze gukorere hamwe kugira ngo tubone umusaruro ufatika.”

Perezida Paul Kagame

Umukuru w’Igihugu yaboneyeho guha ikaze abagaba b’ingabo 32 bahuriye muri iyi nama, barimo abahagarariye ibihugu bigera kuri 30, abasaba kuganira mu buryo bwagutse bukomoza ku iterambere ry’imibereho myiza n’ubukungu by’Afurika.

Ati: “Umutekano n’uburumbuke ni impande ebyiri z’igiceri kimwe. Ntushobora kugira uruhande rumwe, udafite urundi.”

Iyo nama mpuzamahanga ihuje abagaba b’ingabo zo mu bihugu bigize Ihuriro Nyafurika ry’Ingabo zirwanira mu Kirere (Association of African Air Forces/AAAF). Bitezweho kuganira no kurebera hamwe ibibazo byugarije umugabane w’Afurika.

Ikindi nanone ni ukwimakaza ubufatanye mu guhangana n’ibibazo byugarije umugabane, cyane cyane no kwiga ku iterambere ry’ubwikorezi bwo mu kirere ku mugabane w’Afurika binashobotse no hirya yawo.

Col. Munyengango Innocent, Umuyobozi ushinzwe igenamigambi mu Ngabo z’u Rwanda (RDF), yagize ati: “Iki ni ikintu ku rwego rw’u Rwanda gifite akamaro kanini, ubu turi mu bihugu bitandukanye hirya no hino, iyo tujyayo gutabara, gutanga umutekano, gufasha ibindi bihugu, bidusaba ko tujyana abantu n’ibikoresho.  Ibyo rero ni byo biri bwigirwe muri iyi nama, barebe uko bafatanya hagati y’ibihugu by’Afurika. Dufite n’ibindi bihugu dukorana nka Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Iri huriro ryatangiye mu mwaka wa 2015, u Rwanda rukaba rwarinjiyemo mu mwaka wa 2017, ndetse abanyamuryango bagenda biyongera uko imyaka ishira indi igataha.