Icyuho mu gufatira ifunguro ku mashuri bitaragera hose

Mu gihe gahunda ya Leta y’u Rwanda ari uko guhera mu mwaka w’amashuli 2021/2022, abanyeshuli kuva mu mashuli abanza kugera muyisumbuye bagomba gufatira ifunguro ku ishuli, hari aho iyi gahunda itatangiye.

Ubusanzwe hari hameneyerewe ko abana bafatira ifunguro ku mashuri ari abana biga mu mashuri yisumbuye, n’abiga mu mashuri abanza ariko biga umunsi wose.

Leta y’u Rwanda iherutse gutangaza ko muri uyu mwaka w’amashuli abana bose bagomba gufatira ifunguro ku ishuli, cyane ko yanongereye ingano y’abanyeshuli bagerwagaho n’iri funguro.

Icyakora amafaranga itanga ku mwana umwe ntiyahindutse aracyari 56 ku mwana buri munsi.

Radio Flash na TV yasuye Urwunge rw’Amashuru rwa Kacyiru mu karere ka Gasabo, ikigo kirimo amashuli kuva mu nshuke, abanza kugera mu yisumbuye, isanga abafata ifunguro rya sa sita ku ishuli ari uguhera mu mwaka wa kane w’amashuli abanza kuzamura; bivuze ko iyi gahunda itaratangira kuko imyaka 3 ya mbere abana ntibarya.

Madame Uwimpuhwe Rose ni umucungamutongo w’ikigo usanzwe ukurikirana gahunda yo kugaburira abana ku ishuli, aravuga ko bikigoye kuba abana bose barya kuko ababeyi batarabyumva; ngo ntibatanga umusanzu.

Yagize ati “Ahangaha nka’abana guhera mu wa mbere kugeza mu wa gatatu ntibaratangira kurira ku ishuri. Ababyeyi ntabwo babyumvise kubera ko biga igitondo ikigoroba bagataha, ukumva ntibarasobanukirwa impamvu umwana agomba kurira ku ishuri agataha, bakavuga ngo ko n’ubundi baba batetse…”

Bamwe mu babyeyi hirya no hino mu mujyi wa Kigali baganiriye n’itangazamakuru rya Flash, nabo bumvikana nk’abatumva impamvu basabwa umusanzu wo kugaburira abana basanzwe bari butahe sa sita bakarya mu rugo, ibi ariko biranajyana n’uko amikoro yabo ari hafi ya ntayo nk’uko babivuga.

Umwe yagize ati “Umwe yiga mu wa gatatu undi akiga mu wa gatanu. Ariko bambwira ko ari igikoma babaha…mbona bagiye bagiye barya mu rugo no ku ishuri bamwe bahinduka ibirara kuko bajya banga gukora imirimo kuko aba avuga ngo barabinyima njye kurya ku ishuri.”

Undi nawe ati “Ntabwo barya ku ishuri kubera ko nta bushobozi bwo kwishyura ibyo biryo barya.”

Naho undi nawe ati “Mbona leta yagombye guhagarika ayo mafaranga batanga agakoreshwa ibindi, abo bana bakarya mu rugo batashye saa sita.”

Iyi gahunda yo kugaburira baana ku ishuli leta y’u Rwanda ivuga ko igamije gutuma abana badata amashuli, ikanazamura n’ireme ry’uburezi kuko abana biga badashonje.

Ubusanzwe leta y’u Rwanda itanga amafranga 56 kuri buri mwana buri munsi, naho umubyeyi agasabwa amafranga 94 ku mwana we umwe buri munsi. Kuva iyi gahunda yatangira ariko yakunze kuvugwamo ibibazo ahanini bishingiye kukuba ababyeyi bamwe badatanga umusanzu, ndetse na leta yajyaga ivugwaho gutinda gutanga ayo yemeye.

Kubijyanye n’ubukene mu miryango igihugu kivuga ko umusanzu w’umubyeyi utabarwa mu mafranga gusa, umubyeyi ashobora no gukora imirimo y’amaboko ku ishuli igafatwa nk’umusanzu.

UMUTESI Yvette