Ikibazo cy’ihuzanzira (network) kidindiza iterambere – Impuguke

Bamwe mu bacuruzi bongeye kugaragaza  ko ibura ry’ihuzanzira (network) rya hato na hato rituma bagwa mu gihombo, bagasaba inzego bireba gushaka umuti urambye.

Ibura rya hato na hato ry’ihuzanzira ni ikibazo kimaze igihe kivugwa, ariko kuri iyi nshuro impuguke mu bukungu zagaragaje nta gikozwe ngo gishobora kugira ingaruka ku bukungu bw’igihugu nk’uko Straton Habyarimana usesengura iby’ubukungu abisobanura.

Ati “Hari byinshi byangirika, duhereye nko ku ma banki, niba ari ‘transaction’ yagombaga gukora ntikunde kubera ibyo bibazo bya network, kwishyurana ndetse n’ibindi bikorwa byose by’ikoranabuhanga iyo iyo mirimo itagenda neza bigira ingaruka kuri nyirubwite, icyizere agirirwa nabo bakorana nacyo kirayoyoka ndetse n’icyizere tugirirwa nk’igihugu nacyo ni uko, kuko amahanga azi ko turi igihugu gikoresha ikoranabuhanga…..”

Hari abakora ibikorwa by’ubucuruzi  bagaragaza ko iyo habayeho ibura ry’ihuzanzira bibatera igihombo mu buryo basobanura.

Umwe yagize ati “Nk’umukiriya ugiye kumuha ibicuruzwa (Rezo) zikabura, ashobora no kuvuga ngo n’ubundi ntibyihutirwaga reka ndaza kuba ngaruka, ugasanga urahombye kuko ashobora kuza kujya ahandi nyuma zagarutse.”

Mugenzi we ati “Hari nk’ubwo tujya kwishyura imisoro, wagerayo bakakubwira ngo nta (rezo) zihari, ugasanga uhamaze amasaha n’amasaha hafi umunsi wose  ndetse rimwe na rimwe bakatubwira ngo byanze muzagaruke ejo. Icyo gihe uba watakaje umwanya wakabaye wawukoresheje mu kazi kunguka.”

Guverinoma y’u Rwanda imaze igihe itanga ikizere cyo gukemura burundu ibibazo by’ihuzanzira, n’ubwo nta gihe  runaka kigaragazwa cyo kuba byashyiriweho akadomo.

Gusa ngo Hari imbaraga zishyizwe mu kubikemura nkuko Charles Gahungu ushinzwe itumanaho muri RURA aherutse kubitangariza itangazamakuru rya Leta.

Yagize ati “ ‘Network’ ni ikintu gihora gikorwa kitarangira, bitewe n’ubwiyongere bw’abaturage, bitewe n’iminara uko iteye. Icyo gihe rero iyo urebye ugasanga kwa kutumvikana biri guterwa n’umunara uri gukoreshwa cyane, wongera ‘capacity’ (ubushobozi)”

Mu cyerecyezo 2050 u Rwanda rwihaye, hagaragarmo ko igihugu kizashyira imbaraga ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu nzego zose nka kimwe mu bizihutisha iterambere ry’ubukungu.

Straton Habyarimana Impuguke mu Bukungu
Charles Gahungu ushinzwe itumanaho muri RURA