Inama y’Abaministri:Amasaha yo kugera mu rugo yigijwe inyuma,imyidagaduro irakomorerwa

Guverinoma y’u Rwanda yoroheje zimwe mu ngamba zo kurwanya COVID-19 aho yagennye ko isaha abaturarwanda bagomba kuba bageze mu ngo zabo ari saa Sita z’ijoro, inatangaza ko ibitaramo by’umuziki bizafungurwa mu byiciro,

Uwo mwanzuro uvuga ko “Ibitaramo by’umuziki, kubyina na konseri (night clubs/live bands/karaoke and concerts) n’ibindi bitaramo by’imyidagaduro bizafungura mu byiciro. Uburenganzira buzatangwa na RDB hashingiwe ku isesengura rizakorwa.’’

Usibye abakunda imyidagaduro, abakunzi b’imikino na bo boroherejwe gusubira kuri stade n’ibibuga by’imikino. Minisiteri ya Siporo ni yo izagena amabwiriza kuri iyi ngingo.

Izi ngamba zikubiye mu zatangajwe mu myanzuro yafatiwe mu Nama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro iyobowe na Perezida Kagame ku wa Gatatu, tariki ya 26 Mutarama 2022.

Ni imyanzuro isimbura iyatangajwe ku wa 14 Ukuboza 2021, ubwo hari hafashwe ingamba zikakaye zo guhangana na COVID-19 y’ubwoko bushya bwa Omicron bwari buhangayikishije Isi.

Ingamba nshya zafashwe harimo ko amasaha yo guhagarika ingendo ari saa Sita z’ijoro.

Uwo mwanzuro ugira uti “Ingendo zirabujijwe guhera saa Sita z’ijoro (12:00 AM) kugeza saa Kumi za mu gitondo (4:00 AM). Ibikorwa byose byemerewe gukomeza bizajya bifunga saa Tanu z’ijoro (11:00 PM).’’

Amakoraniro rusange azitabirwa n’abantu batarenze 50% by’ubushobozi bwo kwakira abantu bw’aho byabereye mu gihe byabereye imbere mu nyubako na 75% mu gihe byabereye hanze. Abayateguye bagomba kubimenyesha ubuyobozi bw’inzego z’ibanze iminsi irindwi mbere y’uko biba.

Abitabiriye ibyo bikorwa bagomba kwerekana ko bikingije kandi bipimishije Covid-19 mu masaha 72 mbere y’uko biba. Ni n’ingenzi gukurikirana iyubahirizwa ry’amabwiriza yo kwirinda, abatazabyubahiriza bazahanwa.

Ingamba nshya zatangajwe zizashyirwa mu bikorwa mu gihugu hose, mu gihe cy’ukwezi kumwe uhereye kuri uyu  wa Kane, tariki ya 27 Mutarama 2022, kandi zizongera kuvugururwa hashingiwe ku isesengura ry’inzego z’ubuzima.

Abanyarwanda n’abaturarwanda barasabwa kwikingiza byuzuye kugira ngo bemererwe kujya mu ruhame no kwitabira ibirori bitandukanye.