Kimisagara: Bahangayikishijwe n’abana bo mu muhanda babambura ibyabo

Hari abaturage bahahira n’abakorera ubucuruzi muri Nyabugogo mu murenge wa Kimisagara bavuga ko barembejwe n’ubwambuzi bakorerwa n’abana bo mu muhanda babarizwa muri icyo gice.

Aba baturage bavuga ko bahomba byinshi byiganjemo amasakoshe, telephone n’ibiribwa kandi ngo hatagize igikorwa iki kibazo gishobora gufata indi ntera.

Turi Nyabugogo mu murenge wa Kimisagara hagati y’isoko ry’inkundamahoro n’ahazwi nko ku nzu z’amashyirahamwe. Ni agace karangwa n’ubucuruzi buciriritse ndetse n’ikinamba cyoza ibinyabiziga ahazwi nka Sadeparari.

Uru rubyiruko rwambura aba bacuruzi rwiganjemo abana b’abakobwa nk’uko umunyamakuru wa Flash wahageze yabibonye

Abaturage bahahira bakanakorera ubucuruzi muri aka gace, bavuga ko barembejwe n’abana bo mu muhanda bazwi nka MARINE badukanye ubwambuzi bakora yaba ku manywa ndetse na nimugoroba.

Ngo baraza bakagushikuza ibyo uvuye guhaha, ingofero zo ku mutwe, ndetse na telephone, nk’uko aba baturage tuhasanze babivuga, maze wagerageza kubarwanya bakaguteraniraho ari benshi.

Habimana Evode yagize ati “Hambere hano hari umukecuru bambuye ikiro cy’isambaza, twe ubwacu twishyize hamwe turebye ukuntu uwo mukecura arira, turazibambura twarazimusubije.”

Mugenzi we nawe ati “Abagore baba bacuruza utuntu baba batanditse, baraza bakabajyamo bakabibambura ku ngufu inkeragutabara ziraho zibareba.”

Naho uyu we ati “Naramanutse mfite utu dusakoshe dutwaramo ibintu, harimo telephone n’amafaranga, barayinshikuje bamanuka biruka ngize ngo ngiye gukurikira uwayincapuye, baje ari nka 20 abakobwa n’abahungu..”

Bamwe mu bibasirwa cyane ni abagore n’abakobwa cyane cyane abahakorera ubucuruzi buciriritse. Twagerageje kubegera ngo tubavugishe ariko buri uwo twegeraga yaduhungaga ngo izo marine zitamenya ko ariwe watanze amakuru kuko batinya ko zabahohotera.

Aba baturage muri rusange basaba ubuyobozi bw’umurenge kongera umutekano cyangwa gushaka uko aba bana bagezwa mu bigo ngororamuco ngo kuko  bidakozwe hari abazahasiga ubuzima mu minsi iri imbere.

Twabajije Bwana Kalisa Jean Sauveur umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kimisagara iby’iki kibazo, atubwira ko batari bakizi ngo kuko mu minsi yashize bari baratwaye abana benshi mu bigo ngororamuco ariko ngo bagiye kongera kugihagurukira ngo kuko Umunyarwanda akwiye kugira umutekano we n’ibyo atunze.

Yagize ati “Ibyo bintu ntabwo bikwiriye kubaho, ubwo rero icyo mbizeza ni uko inzego z’ubuyobozi zihari, abo dufatanya barahari, ubwo turareba uko icyo kibazo gikemuka, kandi kirakemuka.”

Aba bana bo mu muhanda, nk’uko umunyamakuru wacu wahageze abivuga, biganjemo abakobwa bari mu kigero cy’imyaka hagati ya 17 na 21 harimo n’ababyaye, ariko hari n’abandi bato kuri bo ugereranije bari hagati y’imyaka 10 na 13.

Igitangaje ni uko abahungu barimo ari mbarwa kuko abo twabashije kubona ari nka 3 mu barenga 10 twahabonye mu gihe abo bakobwa bakuru barimo bambura abantu.

CYUBAHIRO GASABIRA Gad