Rwamagana: Abakoraga muri VUP baratabaza nyuma yo kunanirwa kwishyura mu kibina

Bamwe mu baturage  bo mu murenge wa Kigabiro mu karere ka Rwamagana ntibizeye kuzishyurana amafaranga bahanye mu kibina, nyuma y’uko bahagaritswe mu mirimo ya VUP ari na yo bakuragamo ayo mafaranga.

Aba baturage ngo imirimo yo gukora umuhanda biciye muri gahunda ya VUP, bayitangiriye mu mujyi wa Rwamagana berekeza mu kagari ka bwiza ahitwa i Rutonde ; hose ni mu murenge wa Kigabiro mu karere ka Rwamagana.

Aba baturage Ubwo baganiraga n’umunyamakuru wa Flash, bamubwiye ko aka kazi kabo kahagaze kandi ko ku munsi wo guhembwa bagiraga umuntu baha amafaranga biciye mu kibina bari bibumbiyemo, none ngo ari abayahawe n’abayatanze, ntibari kubasha kwishyurana ngo kuko batagihurira muri aka kazi ka VUP.

Umwe mubahawe ayo mafaranga mu kibina yagize ati “Batubwiye ko tugiye kumarana imyaka ibiri ariko baduhagaritse n’umwaka utuzuye. Hari n’abantu twari twagiye mu bibina, hari bamwe batigeze bahabwa na bagenzi babo kandi amafaranga barayatanze. Ni ukuvuga ngo, uriya utarayabonye kandi yarayatanze, urumva ko murebana nabi.”

Naho mugenzi we wayatanze we yagize ati “Twayafataga mu minsi icumi, buri muntu tukamuha ya mafaranga yose noneho twakongera tugateranya undi muntu tukamuha aye, ikibazo biri gutera, uragera kuri wawundi ati mwarampaye ariko ntabwo nyikora. Ubwo rero yabyihorera ukumva wowe wayatanze uteri wayahabwa, ukumva urabangamiwe.”

Aba baturage baravuga ko nyuma yo guhagarikwa, mu ngaruka byabagizeho harimo n’ubukene, bagasaba ko basubizwa muri iyi mirimo bakabasha kubona ibitunga ingo zabo.

Ubuyobozi bw’akarere ka Rwamagana buvuga ko aba baturage bagomba kwishyurana kuko hari umusaruro bakuye mu mirimo bakoze, naho ngo kuba batakiri mu kazi byaturutse ku ngengo y’imari  nkuko madamu Jeanne Umutoni, umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage yabibwiye umunyamakuru wa Flash.

Yagize ati “Bigishijwe kwizigamira, wagura itungo, wakwizigamira muri sacco. Ubwo buryo bwose  bakwiye kuburebaho bakishyura, batitaye kuvuga VUP kuko VUP ijyana n’ingengo y’imari kandi igihe bakoze cyarasoje ntabwo bahagaritswe.”

Umwaka w’ingengo y’imari ya 2021, ngo abagenerwa bikorwa ba VUP muri uyu murenge wa Kibagiro mu karere ka Rwamagana bari ingo 119, ariko 67 muri zo zikaba zimaze igihe zitagikora bitewe n’ingengo y’imari.

Madamu Jeanne Umutoni, Visi Meya Ushinzwe Imibirehomyiza y’Abaturage

KALINDA Claude