Bugesera: Tuvoma amazi y’igishanga kuko ivomero riri kure – Abaturage

Bamwe mu baturage batuye mu murenge wa Gashora mu karere ka Bugesera, barasaba ko bahabwa ivomero ry’ amazi meza. Abaganiriye n’itangazamakuru rya Flash bavuga ko bakora urugendo rurerure bajya kuyashaka bikaba binagira ingaruka ku bana kuko bamwe bata ishuli bagiye kuvoma

Ni abaturage bo mu midugudu ya Migina, Sahara na Kaduho yo mukagari ka Ramiro mu murenge wa Gashora mu  karere ka Bugesera.

Baganira n’umunyamakuru wa Flash, bavuze ko amazi ari ikibazo kuko ivomero riri kure cyane binatuma hari abavoma igishanga, kandi ngo bibahendesha ngoi kuko n’ugerageje kuyatuma abavomera abantu yishyura hagati ya 400 na 500 ku ijerikani imwe.

Umwe yagize ati “Dufite ikibazo cy’amazi pe. Urabona iyo tuvoma ni kure biratugora bigatuma tuvoma amazi asa nabi y’igishanga.”

Naho mugenzi we ati “Hari ubwo tugira Imana imvura ikagwa. Gusa nanone iyo tuyanyoye, turwara ibicurane, tukanarwara inkorora n’inzoka, abana bo usanga bahora kwa muganga.

Uyu nawe ati “Iyo tuvoma ni kure cyane. Ni kwa kundi utuma umuntu ufite igare ngo akuzanire amazi, akaguca 300Rwf cyangwa 400Rwf kandi nk’umuntu w’umukene utayabona.”

Abaturage bavuga ko abenshi mu bana bo muri aka gace bagorwa no kujya kwishuri bavuye kuvoma bikabaviramo gukererwa ishuri, bakaba basaba ko ubuyobozi bwabafasha .

Umuyobozi wungirije wa wasac madame Violette Batamuriza, agira inama aba baturage bakeneye ivomero rusange ko bakurikiza inzira binyuramo kuko gutanga ivomo bituruka mu mudugudu abaturage bagashyiraho inyangamugayo bityo wasac  ikagezwaho dosiye isaba amazi.

Yagize ati “Mwababwira uko bikorwa, kuko kubona ivomero (public taps) byashyizwe mu buyobozi bw’inzego z’ibanze. Ubuyobozi bw’umudugudu nibwo bwabafasha.”

Umuyobozi w’umurenge wa Gashora bwana Fred Rurangirwa, yavuze ko batangiye gucukura, n’amatiyo yahageze kandi ko bitazarenza amezi atatu, ariko busaba abaturage ko bakorohereza ubuyobozi bukabona aho bunyuza amatiyo y’amazi kuko bashonje bahishiwe.

Yagize ati “Twatangiye gucukura n’amatiyo yarahageze kandi n’umushinga udashobora kurenza amezi atatu uramutse utinze, ahubwo turasaba abaturage kutworohereza batwemerere ducukure mu butaka bwabo tubone aho ducisha amatiyo.”

Intara y’Uburasirazuba ni mwe mu ntara ikunze guhura ni kibazo cy’izuba cyane .

Byumwihariko akarere Ka Bugesera ka kaba kamwe mudukunda kuzahazwa n’ikibazo cy’amapfa. bityo bigatuma abaturage bahatuye bahura nibibazo byo kubura amazi meza .

Ali Gilbert Dunia