Perezida Kagame yagaragaje ibibazo by’imiyoborere nka nyirabayazana w’ikibazo cy’ubuhunzi n’abimukira bava muri Afurika bajya ku mugabane w’u Burayi

Perezida Paul Kagame asanga ibibazo by’imiyoborere aribyo nyirabayazana w’ikibazo cy’abimukira n’ubuhunzi bw’abava muri Afurika bajya ku mugabane w’u Burayi.

Ibi yabivugiye mu kiganiro ku bijyanye n’uburyo habaho ubufatanye mu kunoza ibirebana n’urujya n’uruza hagati ya Afurika n’u Burayi, cyabaye hifashishijwe ikoranabuganga cyikitabirwa n’abarimo Minisitiri w’Intebe w’u Bugereki, Kyriákos Mitsotákis n’Umuherwe w’Umunya-Sudani, Mohammed Ibrahim uzwi nka ‘Mo Ibrahim’, umwe mu bashinze Umuryango Africa-Europe Foundation ari nayo yateguye iki kiganiro.

Mu ijambo umukur w’igihugu yagejeje ku bitabiriye iki kiganiro, yavuze ko imiyoborere mibi ikunze kugaragara mu bihugu bimwe bya Afurika, ariyo nyirabayazana w’ikibazo cy’abimukira n’impunzi bava muri afurika berekeza ku mugabane w’u Burayi.

Yagize ati “Hari impamvu nyinshi zituma abantu bava muri Afurika berekeza ku mugabane w’u Burayi, zimwe ziba zumvikana izindi zitumvikana. Zimwe muri zo n’iza politiki, ubukungu cyangwa umutekano. Kandi zose zibumbiye mu kibazo cy’imiyoborere mibi….Iyaba abanyafurika bari batekanye mu kuguma mu bihugu byabo, kandi bakemererwa no kujya mu bindi bihugu nta mananiza, iki kibazo twabona kigenda kigabanuka.”

Perezida Kagame asanga hari ibibazo bikwiye gushakirwa ibisubizo abanyafrika ntibarohame bahunga umugabane wabo

Perezida Paul Kagame yakomeje agaragaza ko hari hari ubwo bamwe mu bajya ku mugabane w’u Burayi mu buryo bwemewe kandi buzwi, nabo bajya bafatwa nk’abahunze cyangwa abimukira, asaba ko habaho uburyo buboneye bwo gutandukanya aba bantu bombi.

Yagize ati “Ikibazo cy’abimukira n’ikibazo Afurika n’u Burayi bahuriyeho. Buri gihugu cyose gifite uburenganzira bwo kugenzura imipaka yacyo n’urujya n’uruza ruyinyuraho….hagomba kubaho uburyo bwo gutandukanya umuntu uhunze n’umuturage uvuye mu gihugu cye gitekanye agiye mu muri gahunda ze kugirango nawe adafatwa nk’abandi.”

Minisitiri w’Intebe w’u Bugereki, Kyriákos Mitsotákis, yagaragaje ko hari byinshi bihuza Afurika n’u Burayi birimo, ubucuruzi, ubuhahirane, ubuzima n’ibindi.

Bwana Kyriákos Mitsotákis, yakomeje avuga ko mu rwego rw’ubufatanye no kurandura COVID-19, igihugu cye cyahaye Afurika dose z’inkingo za COVID-19 zirenga miliyoni eshanu.

Umuryango Africa-Europe Foundation washinzwe mu Ukuboza 2020 n’abarimo Mo Ibrahim bagamije gushyiraho urubuga rw’ibiganiro hagati ya Afurika n’u Burayi mu gukomeza kwagura umubano n’ubufatanye hagati y’impande zombi.

CYUBAHIRO GASABIRA Gad