Bugesera: Imihigo yasinywe n’akarere yitezweho kurandura ubukene

Bamwe mu batuye mu bice bitandukanye bigize akarere ka Bugesera baravuga ko    bishimiye imihigo y’akarere  kuko izarandura ubukene.

Mu mihigo yasinywe hagati y’uturere n’Intara y’Uburasirazuba, akarere ka Bugesera kahize kurengera umwana no kurwanya ubukene

Iyi imihigo izamara amezi atanu yitezweho kurandura ibibazo bikigaragara mu iterambere ry’abaturage.

Bamwe mu batuye mu bice bitandukanye bigize akarere ka Bugesera baganiriye n’itangazamakuru rya Flash, baravuga ko bayishimiye cyane.

Eric Muhirwa utuye mu Murenge wa Rilima, avuga ko iwabo hakunze kugaragara ibibazo by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ndetse n’ibiyobyabwenge mu rubyiruko, akenshi bibaganisha mu bukene.

Ati “Ibyo tugiye gukora ni ugutanga amakuru ntiturebere ibikorwa bibi bikorerwa abana, kuko aho bikorerwa turahatuye, turahaba, ndetse n’ababikora benshi tuba duturanye kandi tunabazi. Icyo tuzakora rero ni ugufatanya kwigisha urubyiruko kuvuga ibibazo rufite, hamwe no gufatanya kugira ngo turinde abo bana, dutange n’amakuru ku babakorera ihohotera”.

Mugenzi we yagize ati “Nk’abaturage bo mu murenge wa Gashora twishimiye imihigo yasinywe, mu  murenge wacu haracyagaragara abana bata ishuri kubera ubushobozi  buke; nkeka ko mubufatanye bwacu n’abayobozi b’inzego z’ibanze, tuzafatanya kurandura ubukene hakurikijwe inama zigenda zitangwa.”

Umuyobozi w’akarere ka Bugesera bwana Richard Mutabazi avuga ko muri gahunda y’umuhigo wo kurwanya uukene, bazita cyane kugukemura ibibazo bikiri mu miryango bituma abana batajya mu ishuri bakajya mu buzererezi.

Yagize ati “Nko kubijyane no kurengera abana turacyabona amakimbirane mu miryango. Bariya bana tubona mu muhanda byose bituruka mu makimbirane mu miryango; tuzafatanya kugira ngo turandure ayo makimbirane ba bana bakigaragara mu buzererezi basubizwe mu miryango, bajye mu ishuri nk’abandi.”

Minisitiri muri Perezidansi y’u Rwanda Uwizeye Judith yasabye abatuye aka karere gushyira iyi mihigo mu bikorwa, barwanya ubukene mu baturage no kuyigira iyabo

Yagize ati “Twebwenta ntwaro dufite ngo tujye kurwana, igihugu twarakibonye icyo dusabwa ni kimwe ni ugufata neza Abanyarwanda, ni ukurwanya ubukene mu Banyarwanda tubakorera ibyo bifuza nk’ibikorwa bishyigikira cyangwa bishingira kuri wa musingi w’igihugu twahawe kugira ngo tubashe kubishingiraho.”

Imibare y’ibarura rusange ryo mu mwaka w’ingengo y’imari 2017-2018, yerekana ko mu Karere ka Bugesera abari mu cyiciro cy’ubukene bukabije bari 17.8%, mu gihe abari mu bukene bari 40.3%.

AGAHOZO Amiella