Ese ibikorerwa mu Rwanda byiteguye guhatana n’ibya Uganda ku isoko rimwe?

Nyuma y’aho Leta y’u Rwanda yemeye urujya n’uruza rw’ibicuruzwa  ku mupaka wa Gatuna, Impuguke mu bukungu zisanga hakwiye gufatwa ingamba zidasanzwe kugira ngo ibikorerwa mu Rwanda bibashe guhatana ku isoko rimwe n’Ibya Uganda.

Ubwo u Rwanda rwatangaza gufungura umupaka wa Gatuna ku wa 31 Mutarama uyu mwaka, ibinyamakuru by’imbere mu gihugu byanditse ko abaturage bagiye kubona amahitamo menshi y’ibyo bagura byujuje ubuziranenge kandi bihendutse, ariko ko hari n’abareba kure bakagira amakenga bagaragza impungenge ko inganda z’u Rwanda zahomba nyamara ngo zari zimaze kwiyubaka no gukora byinshi bisimbura ibyavanwaga muri Uganda mbere y’uko umubano w’ibihugu byombi uzamo agatotsi.

Abasesengura iby’ubukungu nabo basa n’abafite izi mpungenge ndetse bagasanga Leta y’u Rwanda ikwiye gushyira imbaraga mu gufasha inganda z’ibikorerwa mu gihugu kugira ngo bibashe guhangana ku isoko rimwe n’ibya Uganda haba mu giciro no mu bwiza .

Straton HABYALIMANA ni impuguke mu bukungu akaba n’Umugishwanama mu bijyanye n’ubukungu n’imari.

Ati “ Iyo ibicuruzwa bikorereshwa mu gukora ‘produit’ runaka bihenze kenshi usanga igice kinini cyo guhenda kw’ibyo bicuruzwa ari ukubera ko biba byaravuye hanze, noneho n’amafaranga yo kubigeza mu Rwanda akaba ari hejuru ariko na none abanyenganda baracyavuga ikibazo cy’umuriro w’amashanyarazi ingufu z’amashanyarazi mu Rwanda zirahenze.”

“ Nnoneho ibyo byose iyo ubiteranyije usanga mu by’ukuri iyo ukoreye ikintu mu Rwanda usanga amahirwe yo kugira ngo kibashe guhangana ku isoko mpuzamahanga, aba yabashije kugabanuka dushobora kubyihanganira mu Rwanda kubera ko nta bindi dufite, ariko nko mu gihe imipaka ifunguye nk’uko nguko igiye gufungurwa ushobora gusanga Abanyarwanda bashobora gushidukira ibyo hanze kubera ko bigura macye kandi ugasanga biri kuri ‘Qualite’ bashaka ku rwego bashaka”.

Hari bamwe mu bafite inganda z’ibikorerwa mu Rwanda bagaragaza ko biteguye guhatana ku isoko rimwe n’ibya Uganda kandi ko muri uko guhatana hari n’amasomo babikuramo. ANICK Umutibagirana ni umukozi mu kigo Holly Trust LTD cyongerera agaciro ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi.

Ati “ Ubundi guhanana ku Isoko ni ibintu bibiri bihangana, hari ‘qualite’ hari na ‘price’ cyangwa igiciro. Iyo ibyo bintu bibiri ubifite, guhangana biba byoroshye. Rero, guhangana ni byiza kuko bituma wongera wa mwimerere ukongera gusubiramo ‘business’ yawe ukareba se ngo ubundi uyu mukompetita(uwo muhatanye) arandusha iki  kugira ngo njye kuri Level( intera)  imwe mubashahe guhangana ku Isoko. Rero, guhangana kuri twebwe ntabwo ari ibintu dutinya, ahubwo ni ibintu byiza kuko bidutera imbaraga”.

Inzego zireberera abikorera bo mu Rwanda zigaragaza ko ibikorerwa mu Rwanda biri ku rwego rushimishije rwo guhatana  ku isoko mpuzamahanga iryo ariryo ryose, kandi ko igihugu gikomeje gushyira imbaraga mu gufasha inganda zibikorerwa mu gihugu. Theoneste Ntagengerwa ni umuvugizi w’Urugaga rw’Abikorera.

Ati “  Hanyuma kukirimo gukorwa rero, ni ugushyira mu bikorwa Politiki y’ibikorerwa mu Rwanda ishyirwa mu bikorwa n’inzego zitandukanye zirimo Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda n’izindi nzego za Leta, ariko nkatwe nkabikorera ni ukureba ibyari bibangamye, ibituma ibikorwa bidakorwa ku rugero rwinshi kugira ngo tubiganireh,o tubone igisubizo kandi buri gihe tubona ko ibiganiro dukora bigenda bitanga ibisubizo”.

Abarebera ibintu ahirengeye bagaragaza ko Impinduka zitezwe mu bukungu bw’u Rwanda na Uganda nyuma y’ifungurwa ry’umupaka binyuze mubuhahirane. Ibiro ntaramakuru Reuters bigaragza ko mbere y’ifungwa ry’umupaka wa Gatuna, ibicuruzwa Uganda yorehezaga mu Rwanda byari bifite agaciro kari hejuru ya Miliyoni 200 z’amadorari ya Amerika, ariko nyuma yifungwa ry’uumupaka biramanuka cyane aho 2020 agaciro k’ibyo Uganda yohereje mu Rwanda kari munsi ya Miliyoni 2 amadorari ya Amerika.

Daniel HAKIZIMANA