Perezida Paul Kagame uri mu ruzinduko rw’akazi i Nairobi muri Kenya yakiriwe na mugenzi we, Perezida Uhuru Kenyatta bagirana ibiganiro byibanze ku mubano w’ibihugu byombi.
Umukuru w’Igihugu yakiriwe na Perezida Kenyatta kuri uyu wa Kane, tariki 3 Gashyantare 2022.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, byatangaje ku mbuga nkoranyambaga ko “Perezida Kagame uyu munsi yahuye na Perezida Kenyatta i Nairobi muri Kenya aho bagiranye ibiganiro ku mubano w’ibihugu byombi n’ibireba Akarere.”
Perezida Kagame yagiriye uruzinduko muri Kenya aho yaherukaga muri Werurwe 2020 mu muhango wo gusezera kuri nyakwigendera Daniel Arap Moi. Ku rundi ruhande, Perezida Kenyatta we yaherukaga i Kigali muri Werurwe 2019.
Umubano wa Kenya n’u Rwanda ugaragara mu butabera, ubucuruzi, ubuhinzi, uburezi, ikoranabuhanga n’itumanaho, umutekano n’ibindi.
Ibihugu byombi kandi bifitanye umubano wihariye ujyanye n’ubucuruzi, dore ko mbere gato ya Covid-19, byagaragaraga ko hafi 30% y’ibicuruzwa byinjira mu Rwanda binyuzwa ku Cyambu cya Mombasa.