Kabuga Félicien agarutse mu rukiko asaba guhindurirwa umunyamategeko

Félicien Kabuga ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside mu Urwego Rwasigariye Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha Rwashyiriweho u Rwanda (IRMCT), yamenyesheje urukiko ko atacyifuza kunganirwa n’Umunyamategeko we Emmanuel Altit.

Kabuga yabitangarije i La Haye ku wa Kane, tariki 3 Gashyantare 2022, ubwo hasubukurwaga inama ntegurarubanza mbere y’uko urubanza rutangira mu mizi.

Kabuga Félicien aregwa icyaha cya Jenoside, kuba icyitso cy’abakoze Jenoside, guhamagarira abantu ku mugaragaro kandi mu buryo butaziguye gukora Jenoside, ubwinjiracyaha bwa Jenoside, ubwumvikane bugamije gukora Jenoside, itoteza n’itsembatsemba nk’ibyaha byibasiye inyokomuntu byakorewe mu Rwanda mu 1994.

Uyu mugabo wahoze ari umunyemari mu Rwanda mbere ya Jenoside, yaburanye hifashishijwe ikoranabuhanga mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19.

Umucamanza Iain Bonomy yatangiye abaza Kabuga n’umwunganizi we niba nta kibazo bafite, umwunganizi we Emmanuel Alti avuga ko hari ikibazo cy’uburwayi bw’umukiliya we yifuza ko cyavugirwa mu muhezo.

Kabuga na we yahawe umwanya ngo avuge inzitizi ze, asobanura ko yifuza guhindurirwa umunyamategeko kuko Emmanuel Alti atajya amuha amakuru ku rubanza rwe.

Yavuze ko we yifuza undi munyamategeko witwa Peter Robison kuko Alti batagishobokanye.

Uyu mukambwe w’imyaka 87 yavuze ko yiteguye gutangira kuburana igihe cyose bazaba bamuhinduriye umwunganizi mu mategeko.

Alti yavuze ko kugira icyo avuga ku byo Kabuga yasabye na we bitakorwa ku mugaragaro, keretse urubanza rushyizwe mu mwiherero.

Byahise bituma urubanza rushyirwa mu muhezo, kugeza inama irangiye aho yongeye gusubikwa ikaba yimuriwe ikindi gihe kitazwi.

Kuva Félicien Kabuga yatabwa muri yombi muri Gicurasi 2020, we n’umuryango we bakunze kwinubira umwunganizi we, Emmanuel Alti.

Icyo bapfa n’uyu munyamategeko wigeze no kuburanira Laurent Gbagbo wahoze ari Perezida wa Côte d’Ivoire, ngo ni uko atajya amenyesha umuryango we ibijyanye n’urubanza rwe ndetse ngo arushyikirize zimwe mu nyandiko z’urukiko.

Alti we yigeze kubwira urukiko ko umukoresha we ari Kabuga gusa ari na we bagomba gusangira amabanga y’urukiko, aho kuba umuryango we.

Yavuze ko ibyo bihabanye n’amabwiriza agenga abanyamategeko muri rusange.

Bwa mbere ubwo Kabuga yatangaga inzitizi z’umunyamategeko, urukiko rwarabisuzumye rusanga nta mpamvu yo kumuhindura kuko ibyo akora abyemerewe.

Urubanza rwa Kabuga rukomeje kuzamo za birantega nyinshi ari nabyo byatumye rugiye kumara imyaka ibiri rutaratangira kuburanishwa mu mizi.

Uruhande rw’Ubushinjacyaha rwo rwamaze gutanga ibisabwa byose ngo urubanza rutangire ariko uruhande rw’uregwa rukomeza kugaragaza inzitizi zirimo n’ubuzima bw’uregwa, bavuga ko butamwemerera kuburana.

Kabuga yafatiwe mu Bufaransa ku itariki ya 16 Gicurasi 2020, akuwe aho yari mu nkengero z’Umujyi wa Paris aho yari amaze igihe kinini yihishe, afashijwe cyane n’abana be. Kabuga wahoze ari umucuruzi ukomeye mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, yari yarashyiriweho na ICTR impapuro zo kumuta muri yombi mu 1997.

IVOMO: IGIHE