RDC: Imirwano ya FARDC na RED Tabara yakuye benshi mu byabo

Imiryango myinshi mu gace ka Maheta muri teritwari ya Mwenga mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, yavuye mu byabo ihunga imirwano ihanganishije ingabo za leta y’u Burundi n’inyeshyamba zirwanya ubutegetsi bwa General Ndayishimiye za RED Tabara.

Ikinyamakuru SOS Media cyanditse ko abaturage bahunga cyane biganjemo abo mu bwoko bw’Abafulero, nk’uko binemezwa na sosiyete sivile mu ntara ya Sud Kivu.

Ingabo za leta ngo zifite abazishyigikiye mu guhangana na RED Tabara, ariko n’uyu mutwe ngo ushyigikiwe n’aba Mayi Mayi Illunga. Abahunga babarirwa mu bihumbi barahungira mu misozi miremire ya Uvira abandi bari ahitwa Kibumba.

Amakuru aravuga ko umudepite mu nteko ishinga amategeko ya Kongo Claude Misare, kuwa Gatatu yaba yarandikiye umunyamabanga mukuru wa Loni amumenyesha ko ingabo z’u Burundi ziri guhonyora uburenganzira bwa muntu muri Kongo.

Iyi ntumwa ya rubanda iravuga ko kuva mu kwezi kwa cyenda abasirikare ba leta y’u Burundi bishe abaturage barenga 70 mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, ndetse ngo batwitse imidugudu 17 basahura inka zitavuzwe umubare.

SOS Media yanditse ko amakuru ava Uvira na Mwenga avuga ko abasirikare b’u Burundi batarasa abaturage, bakurikirana RED Tabara n’abayishyigikiye aribo Mayi Mayi Illunga. Icyakora Minisitire w’ingabo mu Burundi aherutse kurahira arirenga avuga ko nta musirikare w’Umurundi uri kubutaka bwa Kongo Kinshasa.