Uganda: Perezida Museveni yihanangirije abatuka abasirikare

Perezida Yoweli Kaguta Museveni yatanze gasopo ku baturage bihandagaza bagatuka abasirikare, avuga ko bitazihanganirwa na gato kandi ko ari icyaha kitababarirwa.

Ubwo yatangizaga umwaka w’ubucamanza Perezida Museveni yavuze ko inkiko zidakwiriye kwihanganira abatuka abasirikare b’igihugu kubera uruhare rwabo mu iterambere.

Ikinyamakuru Chimpreports cyanditse ko Perezida wa Uganda avuga ko hari abatukana bitwaje ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo, ariko ko iyo bigeze ku ngabo ari kirazira kikaziririzwa.

Muri Uganda hamaze iminsi havugwa abahangana n’inzego z’ndetse n’abahangara inzego bitwaje ko ari uburenganzira bwabo gutanga ibitekerezo.

Uwavuzwe cyane ni bwana Kakwenza Rukirabashaija watawe muri yombi azira gutuka ba Gerenal Museveni n’umuhungu we Muhoozi Kainerugaba.

Uyu mukuru w’igihugu yavuze ko mu ndangagaciro za NRA, uwatukaga ingabo nawe ubwe yamwihaniraga, yasabye inkiko kutazorohera na gato abazatinyuka gutuka abantu bambaye impuzankano y’abashinzwe umutekano, ndetse ngo uzabigerageza ntibizamuhira.