Gasabo/ Kinyinya: Baratabariza umuturanyi wabo ubayeho nabi nyuma y’aho umugabo we yiyahuye akamusigira abana 4 n’undi atwite

Abaturanyi b’umugore witwa Uwitonze utuye mu murenge wa KInyinya mu karere ka Gasabo barasaba ubuyobozi uko bwamufasha kuko ntaho kuba agira ndetse nta bushobozi afite bwo gutunga  abana bane yasigiwe na nyakwigendera kuri ubu bamaze no guta ishuri.

Nyuma y’iminsi itanu gusa Uwitonze n’abana be 4 basanze Niyibigira Olivier akaba se w’abo bana I Kigali bavuye mu karere ka Nyagatare uwo Niyibigira yahise afata umwanzuro wo kwiyahura bigakekwako yabitewe no kurengwa n’ibibazo byo kudashobora kwita ku bibazo by’umuryango. Mu kiniga kinshi Uwitonze utwite inda y’imvutsi aribuka amagambo ya nyuma yaganiriye n’umugabo we yari aje asanga I Kigali ngo bafatanye kurera urubyaro rwabo. Ni amagambo arimo guca amarenga ko Niyibigira yari afite umugambi wo kwiyambura ubuzima.

Uwitonze yagize ati “Yaraje azanye imineke ahaho aka kana gato aravuga ati hari igihe waba ari uwa mbere n’uwanyuma yaba gusa sinamenya icyo abivugiye, yinjiye mu nzu ndi hanze ndi guteka ninjiye nsanga yafunguye umuti yamaze no kuwunywa mpita niyambaza abaturanyi baje basanga nyine byarangiye. “

Uwitonze n’abana bane yasigiwe na Niyibigira barimo umwe yabyaye hanze kuri ubu batuye mu isibo y’ibyiringiro,umudugudu wa Binunga akagari ka Murama umurenge wa Kinyinya ni mu karere ka Gasabo.Imibereho y’uyu muryango ni urugero rwa nyarwo n’umuryango ubayeho nabi,isaa sita iri hafi kuvuga ariko icyizere cyo kubona ifunguro rya kumanywa kiri kure nk’ukwezi kuri uyu mubyeyi utwite n’abana 4 bakabaye bari ku ishuri nk’abandi ariko bikaba bidashoboka kubera ubushobozi.

Uwitonze avuga bigoye kubona ifunguro ry’urubyaro rwe kuko nta kazi agira.

Yagize ati “Hari igihe njya gushakisha nk’akazi ko gufura nabona n’ako guhinga nkahinga ariko ubu kabuze.”

Inzu y’icyumba kimwe nto cyane itagira ibyangombwa byuzuye nk’ubwiherero igikoni n’ubwogero niyo uyu muryango w’abantu 5 n’undi wa gatandatu bitegura kwakira ubamo nawo uyikodesherezwa n’abaturanyi amafaranga 5000 y’u Rwanda,ako kazu gato cyane ni uko Uwitonze n’abana 4 bararamo bagatekeramo iyo babibonye kubaho ni ukubara ubukeye.

Uwitonze abana n’abana bane n’undi atwite

Abaturanyi b’uyu muryango nabo bagaragaza impungenge z’ubuzima Uwitonze n’abana bane yasigiwe n’umugabon we babayemo .

Umwa yagize ati “Uyu mudamu ahantu ari ni ahantu hameze nabi, abana ni benshi, no kurya ni ikibazo, aranatwite kandi nkuko mubizi umubyeyi utwite aba akeneye kwitabwaho.”

Undi nawe ati “Urabona inzu arimo, imvura iguye isaha n’isaha ishobora kumugwaho”

Uwitonze n’abaturanyi be baratakambira ubuyobozi ngo bugire icyo bufasha uyu muryango ubone aho kuba habereye umubyeyin utwite abana babone ibibatunga kandi basubizwe ku ishuri.

Uwitonze yagize ati “Aba bana nkeneye aho baba, bakeneye no kwiga kandi sinamenya icyo bazaba ejo hazaza.”

Naho umwe mu baturanyi agira ati “Uyu mubyeyi nuwo gufashwa pe. Bitari iby’ikindi gihe ahubwo bibaye bishoboka byahera ubu.”

Undi nawe ati “Aba bana bagomba kujya ku ishuri kugira ngo batazaba Mayibobo muri uyu mujyi.”

Naho uyu we ati “Icyo twasaba ubuyobozi, nuko bwamushakira aho kuba akava ahantu hameze gutya.”

Abaturanyi b’uyu muryango bavuga ko batewe impungenge n’uko Uwitonze ashobora gufata umwanzuro nk’uw’umugabo we akiyambura ubuzima dore ko  yatangiye kugaragaza ibimenyetso bigaragarira  mu mvugo akoresha ziganjemo amagambo yo kwiheba,ibishobora gushyira mu kaga kurushaho no kwangiza burundu ahazaza  h’abo bana.

Tito DUSABIREMA