Bamwe mu batuye mu mudugudu wa Twishorezo, mu Kagali ka Nyarurama mu murenge wa Kigarama mu karere ka Kicukiro baravuga ko babangamiwe n’umuhanda uri ahazwi nko mu cyumbati kuko iyo imvura iguye amazi amanuka mu ngo zabo akabasenyera.
Ukigera muri aka gace urabona ruhurura zikikije imihanda n’ibinyabiziga biri kwigengesera kubera ibinogo biwurimo.
Bamwe mu batuye muri aka gace baganiriye n’itangazamakuru rya Flash, baravuga ko nta n’ikinyabiziga cyagutwara iyo imvura yaguye kubera ubunyerere n’umuvu w’amazi utemba uharangwa.
Barasaba ko bakorerwa uyu muhanda bakabasha kwiteza imbere.
Twahirwa yagize ati“Uyu muhanda na bariya bakire ba Rebero ntibajya bafata amazi yabo, amazi ava Rebero aramanuka akaza muri uyu muhanda akawica. Ikintu dusaba mwatuvuganiraho ni uko uyu muhanda wakorwa tukabasha no kwihangira imirimo.”
Uwababyeyi Clarisse utuye muri uyu mudugudu yagize ati“Iyo imvura yaguye ntitubasha kujya kuzana abana bacu, iyo imvura iguye utarajya kuzana umwana ku ishuri nta mahoro ugira. Nta mumotari watega ngo akuzane hano, turasaba ko badukorere uyu muhanda byadufasha.”
Bahizi Jean Paul ati“Iyo imvura iguye umuhanda urangirika kandi bahora batwizeza ko bazawudukorera mu gihe cya vuba.”
Ibivugwa n’aba baturage si bishyamu buyobozi bw’Umurenge wa Kigarama.
Umunyamabanganshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigarama Madame Umubyeyi Beatrice avuga ko uyu muhanda bawukoreye ubuvugizi, aho asaba abaturage kwihangana, bagategereza igihe uzakorerwa.
Yagize ati “Iki kibazo turakizi twanawukoreye n’ubuvugizi ngo ubashe gukorwa. Nibabe bihanganye bategereze.”
Abatuye muri uyu mudugudu Twishorezo bavuga ko bamaze imyaka itanu bijejwe gukorerwa uyu muhanda ariko amaso yabo yaheze mu kirere.
AGAHOZO Amiella