Umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Tshisekedi Martin Fayulu yareze Perezida mu umuryango wa Afrika yunze ubumwe avuga ko ubutegetsi bwe budafashe, asaba ko yakotswa igitutu hakaba ibiganiro n’abatabona ibintu kimwe nawe.
Bwana Fayulu usanzwe akuriye ihuriro LAMUKA cyangwa se kanguka ugenekereje mu Kinyarwanda, ashinja Perezida uriho kutamenya uko igihugu gitegekwa, cyane cyane imyanzuro afata n’amasezerano asinyana n’amahanga we avuga ko ntacyo amarira igihugu.
Ikinyamakuru Politico cyanditse ko bwana Martin Fayulu mu ibaruwa ye abwira Afrika yunze ubumwe ko perezida Thisekedi adashoboye gutegeka igihugu, ndetse ngo yimitse akazu kabujije iterambere rusange.
Uyi bwana Martin Fayulu asobanura impamvu igihugu nta butegetsi gifite avuga ko amasezerano Kongo yasinyanye n’u Rwanda na Uganda atari gusinywa iyo igihugu kigira perezida, kandi akavuga ko Abanyekongo benshi babaye abarakare kandi bigaragazwa n’uko bashatse guhirika ubutegetsi buriho bakoresheje ingufu.
Uyu mugabo ngo arashaka ko Afurika yunze ubumwe isaba ko habaho kuganira uko amatora ari umwaka utaha azagenda abaye mu mucyo, no mu bwisanzure kandi ntihabeho kuyatinza nkana.
Ihuriro LAMUKA ririmo amashyaka menshi atavuga rumwe n’ubutegetsi, atanumva Felix Tshsiekedi nka perezida wa Kongo. Umutekano muke mu gihugu nawo uri mubyo Fayulu ashingiraho agaragaza intege nke za FATSHI mu gutegeka igihugu.