Ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambique zafashe uduce tubiri twari twihishemo ibyihebe ari two Pundanhar na Nhica do Ruvuma turi mu Burengezuba bw’Akarere ka Palma, mu ntara ya Cabo Delgado.
Mu bitero biheruka kugabwa kuri ibyo byihebe, abasivili 17 barimo abagore n’abana baratabawe, naho ibyihebe bibiri byiciwe muri iyo mirwano mu gihe ibindi bibiri byafashwe ari bizima.
Hari hashize gusa igihe cy’icyumweru ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambique zitangiye gukurikirana ibyihebe mu bice byahungiyemo nyuma yo kwirukanwa mu bice bya Mocímboa da Praia, ahahoze icyicaro gikuru cyabyo.
Nyuma yo gutsindwa urugamba mu duce twa Pundanhar na Nhica do Ruvuma, ibi byihebe byahise byerekeza mu Karere ka Muidube kagenzurwa n’ingabo za SADC na zo ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro muri iki gihugu cya Mozambique.
Ubwo yasuraga Ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambique ziri Pundanhar na Nhica do Ruvuma, Umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’urugamba by’ingabo z’u Rwanda Brig. Gen Pascal Muhizi, yazishimiye akazi keza zikomeje gukora.
Mu mpera z’umwaka wa 2020 nibwo ingabo z’u Rwanda zagiye mu bikorwa byo kugarura amahoro muri Repubulika ya Santarafurika, mu mwaka wa 2021 u Rwanda rwohereza izindi ngabo mu gihugu cya Mozambique guhashya inyeshyamba ziri mu mitwe y’iterabwoba zari zarigaruriye Intara ya Cabo Delgado guhera mu mwaka wa 2017.