Leta ya Ukraine yasabye inama y’igitaraganya iyihuza n’Uburusiya ngo baganire ku bibazo bishobora kuvukamo intambara.
Nyuma y’aho bitangajwe ko Uburusiya bukomeje kongera ingabo zabwo ku mupaka na Ukraine, zisanga izigera ku ijana zikambitse kuri uwo mupaka kandi zikaba ziri mu myitozo yo kwitegura intambara, amahanga yakomeje kugira icyoba nyuma y’aho imyitozo nk’iyo ingabo z’uburusiya zibarirwa mu bihumbi ziyitangiriye no mu gihugu cya Belarusiya nacyo gihana imbibe na Ukraine ndetse n’Uburusiye mu cyumweru gishize.
Ibihugu bikomeye birimo Leta zunze z’Amerika n’ubwongereza bigaragara nk’ibyiteguye gufasha Ukraine igihe yaba igabweho ibitero n’Uburusiya, ibyo bihugu byombi byatanze ibikoresho bya Gisirikare ndetse by’umwihariko Amerika yo yateguye Abasirikare 8,500 bambariye urugamba, baryamiye amajanja biteguye koherezwa aho rukomeye igihe icyo ari cyo cyose, muri iki gihe ubushyamirane kuri Ukraine burimo kwiyongera, nk’uko bivugwa n’ibiro bikuru by’ingabo z’Amerika, Pentagon.
Aho bigeze aha Ukraine yasabye inama n’Uburusiya hamwe n’abagize itsinda ry’ingenzi ku mutekano w’Iburayi ngo baganire ku buryo ibintu biri kumera nabi ku mupaka wayo.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Dmytro Kuleba yavuze ko Uburusiya bwirengagije ibibazo bya Ukraine by’impamvu buri kurundanya ingabo hafi yayo.
Yavuze ko intambwe ikurikiyeho ari ugusaba inama bitarenze amasaha 48 yo kwerekana umucyo ku mugambi y’Uburusiya.
Inshuti za Ukraine z’i burengerazuba zakomeje gushimangira ko kimwe mu byifuzo by’Uburusiya kidashobka kandi kitagibwaho impaka.
Icyifuzo cy’ingenzi cy’Uburusiya ni uko umuturanyi wayo Ukraine itinjira mu muryango w’Ubwirinzi wa NATO.
Ariko Ambasaderi Vadym Prystaiko wa Ukraine i Londres, yabwiye BBC ko igihugu cye gishobora kureka imigambi yo kujya muri iryo shyirahamwe kugira ngo bihagarike intambara.
Yagize ati“Ibyo namubwiye ni uko tutaraba abanyamuryango ba NATO kugeza ubu, kandi mu kwirinda intambara twiteguye ibiganiro kandi ninabyo turimo n’Abarusiya.”
Mu muhate wo guhagarika intambara muri diplomasi, Chancelier w’Ubudage Olaf Scholz yahuye n’umukuru wa Ukraine kuri uyu wa kabiri tariki 15 Gashyantare 2022, byari biteganijwe ko ahura na Peredzida w’Uburusiya.
I Washington ho, Jake Sullivan umujyanama wa Biden mu by’umutekano yavuze ko ibitero by’Uburusiya bishobora gutangira “igihe icyo aricyo cyose.”
Ati “N’ureba aho izi ngabo zashyizwe, haba muri Belarus no mu Burusiya no kuzindi mpande z’umupaka na Ukraine, uhereye mu majyaruguru ukagera no mu burasirazuba,Uburusiya buryamiye amajanja kandi bushora kugaba ibitero bikaze igihe icyo ari cyo cyose.”
Ku cyumweru cyashize mu gihe cy’isaha imwe Perezida Vladimir Putin yavuganye kuri telefone na Perezida Joe Biden wa Amerika.
Ibiro bya White House bivuga ko Biden yashimangiye gufasha Ukraine, kandi bombi bemeranyije “akamaro ko gukomeza inzira ya diplomasi” muri iki kibazo.
Ikiganiro kuri telefone cy’isaha imwe ku munsi wabanje hagati ya Biden na Perezida Vladimir Putin nta musaruro cyagezeho mu guhosha aya makimbirane.
Washington iburira Moscow ko igihe yaba iteye haba ingaruka zikomeye ku kiremwamuntu kandi Uburusiya bugahura n’akaga.
Gusa Perezida Putin we avuga ko mu ntambara ishoboka hashobora gukoreshwa ibyitwaro bya kirimbuzi, kandi ko ntawakwigamba intsinzi muri iyo ntambara.
Aha ni mu kiganiro n’abanyamakuru mu minsi 3 ishize.
Yagize ati“Muratekereza ko niba Ukraine ibaye umunyamuryango wa NATO hanyuma ikigarurira Crimea hakoreshejwe imbaraga za gisirikare, ibihugu by’iburayi ntibizahita byinjira mu makimbirane mu bya gisirikare n’Uburusiya? Yego birumvikana imbaraga za NATO nk’umuryango ntabwo zagereranywa n’iz’Uburusiya ibyo turabyumva.”
Perezida Putin yunzemo agira ati “ Ariko na none tuzi ko Uburusiya buri mu bihugu bya mbere ku Isi bifite ibitwaro bya kirimbuzi, kandi buri hejuru ya bimwe muri ibyo bihugu mu kugira umubare munini n’ibikoresho by’ibyo bitwaro bya misile bigezweho! Ntawe uzatsinda iyi ntambara.”
Ibihugu birenga 12 bimaze gusaba abaturage babyo kuva muri Ukraine, kandi bimwe bimaze kuvanayo abakozi ba ambasade zabyo.
Ibyo bihugu ni Leta zunze Ubumwe za Amerika, Ubudage, Ubutaliyani, Ubwongereza, Irelande, Ububirigi, Luxembourg, Ubuholande, Canada, Noruveje, Estoniya, Lituwaniya, Bulgariya, Sloveniya, Ostraliya, Ubuyapani, Arabira Sawudite, Isirayeli, na Emirat zunze ubumwe z’Abarabu.
Icyakora n’ubwo hari icyoba cy’intambara ndetse USA ikaba yemeza ko Uburusiya bushobora no gutera Ukraine tariki 16 Gashyantare 2022, hari n’abandi bafite icyizere cy’uko uyu mwuka mubi ushobora guhoshwa mu buryo bwa Diplomasi.
Al Jazeera yanditse ko bamwe mu basirikare b’Uburusiya bari ku mupaka wa Ukraine batangiye gusubira mu bigo byabo.
Ni gahunda ifatwa nk’ishobora kucogoza ibyago byo guterwa kwa Ukraine.
Tito DUSABIREMA