Algeria: Leta igiye gutanga umushahara wa buri kwezi ku batagira akazi

Guhera muri Werurwe 2022, Urubyiruko rwo muri Algeria rudafite akazi ruzajya ruhabwa Amadolari 100 ku kwezi, mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’abatagira akazi muri iki gihugu.

Perezida Abdelmadjid Tebboune yabwiye itangazamakuru aya madorali azajya ahabwa abari hagati y’imyaka 19-40.

Uretse aya madolari abashomeri bazajya bahabwa buri kwezi, hari serivise zo kwa muganga bazajya bishyurirwa, Kugeza babonye akazi.

Atangaza ibi Perezida Abdelmadjid Tebboune yavuze ko Algeria aricyo gihugu cya mbere hanze y’umugabane w’uburayi gitangije iyi gahunda.

 Yongeyeho ko kugeza ubu muri algeria hari abashomeri barenga 600.000.

 Perezida wa Algeria Abdelmadjid Tebboune yavuz ko gahunda yo kugnera umushahara wa buri kwezi abatagira akazi muri iki gihugu  biri mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2022.

Algeria ni igihugu giherereye mu majyaruguru ya Afurika kikaba  gikize cyane kuri Gas, cyane ko kinayohereza mu bihugu byinshi byo ku mugabane wa Afurika.

Iki gihugu gituwe n’abaturage barenga miliyoni 45.