Hatashywe Ishuri ry’Imyuga n’Ubumenyi ngiro rya Cyato rigizwe n’ibyumba 3 by’amashuri na atelier y’ububaji byubatswe muri gahunda y’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Iterambere RDB yo gusaranganya Umusaruro w’Ubukerarugendo ukomoka kuri Pariki y’Igihugu ya Nyungwe, Kuri uyu wa 16 Gashyantare 2022.
Iyi TVT yanashyizwemo ibikoresho by’ ibanze byo kwigishirizaho ububaji birimo imashini 3 zibaza ije ari igisubizo ku baturage b’ Umurenge wa Cyato bakoraga urugendo rurerure bashaka amashuri yigisha ubumenyi ngiro kuko ayari hafi ari mu Murenge wa Kanjongo cyangwa mu Murenge wa Kagano mu birometero hafi 30.
Umubyeyi witwa Ruzigamanzi Ferdinand avuga ko yishimiye ko yishimiye ko abana babo bagiye kwiga imyuga ndetse bakayigira ahantu heza akanavuga ko bakomeje ubufatanye mu bukangurambaga ku kubungabunga Pariki yo babikesha byose.
Uwiringiyimana Gisele urangije amashuri yisumbuye arishimira iri shuti akavuga ko na we nyuma yo kurangiza ayisumbuye agiye kwiga n’ umwuga ukazamufasha mu buzima bisanzwe
Yagize ati “Ubu noneho ubwo ishuri rinyegereye ndashaka kwiga umwuga w’ ubudozi nkazabasha kugira icyo nigezaho kuko mbere uwashakaga kwiga byamusabaga kujya mu Kagano bikamugora cyane”.
Ku ikubitiro, iri shuri rizakira abiga ibinyanye n’ ububaji ariko nk’ uko byasobanuwe n’ Umukozi Ishimzwe Guhuza Pariki n’ Abaturage mu Kigo cy’ Igihugu Gishinzwe Iterambere Mbabazi Marie Louise, ibikorwa byari biteganyijwe byose byakomwe mu nkokora n’ icyorezo cya Covid-19, akavuga ko ariko uko ubuzima bugenda bugaruka n’ ibindi bisigaye birimo ateliers 2 (iy’ububaji n’ iy’ ibijyanye no gusudira ) na zo zizubakwa vuba.
Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza Mukankusi Athanasie yashimiye Leta kuri iyi gahunda nziza yo gusaranganya umusaruro uva muri Pariki agaragaza ko bitera abayituriye kugira umwere wo kuyitaho batinda urusibe rw’ibinyabuzima ruyigaragaramo mdetse bakanaboneraho kurwanya ba rushimusi.
Muri iyi gahunda yo gusaranganya ibiva mu bukerarugendo kibbaturiye za Pariki, mu Karere ka Nyamasheke hamaze kubakwa inikorwa remezo bitandukanye birimo amashuri, umuyoboro w’ amazi, ndetse no kubakira abatishoboye benshi bahoze ari ba rushimusi muri Pariki ya Nyungwe ndetse no gufasha amakoperative atandukanye.
Imirimo yo kubaka ibi byumba irangiye itwaye asaga miliyoni 100Frw.