Umudepite yagaragaje ko hari abaturage bacyumva bagomba gutekererezwa n’abayobozi

Mugihe u Rwanda rukangurira abaturage kugira uruhare mubibakorerwa ,hari bamwe bagaragaza ko hari ubwo batanga ibikerezo by’ibyo bifuza ariko ntibikorwe.

Hashize igihe mu Rwanda hatangijwe gahunda yo kwakira ibitekerezo by’abaturage bifuza ko byazajya mu igenamigambi rya buri mwaka w’ingengo y’imari . Gusa hari abaturage bavuga ko aho batuye hari ubwo batanga ibitekerezo byibyo bifuza ntibikorwe cg bigakorwa hashize igihe kinini.

Umwe ati “ Barabitanga ariko bihera aho babitangiye ,urabivuga mu nama ngo bazabikemura bikaguma uko ng’uko.”

Undi ati “  Aho ntuye ababishinzwe kubigeza kubaturage babikura nko hejuru bakazana ibyo bikorwa bakabishyikiriza kubaturage batabanje kumva ibyo abaturage bakeneye ,bibangamira abaturage kuko ibyo babazaniye ntabwo aribyo bashakaga cyangwa ntabwo ari iby’ibanze”.

Ibitekerezo by’ibyo abaturage bifuza gukorerwa bitangirwa mu nama, ariko ngo hari aho usanga inama zigenewe gutangirwamo ibyo bitekerezo ishobora kurangira nta muturage utanze igikerezo cy’inyungu rusanga ahubwo buri wese yibariza kugiti bijyanye nikibazo afite.

Ati “  Umuturage agire ijambo gute se ko ibyo byose byagakwiye gukorerwa mu nama bakavuga nk’ibyo byose ariko mu nama umuturage ufite ikibazo niwe ubaza bakamusubiza ariko benshi ntabwo bajya bakunda kubaza nk’ibyo uri kumbirwa ( Ibikorwa by’iterambere bifuza) ahubwo bakunda kubaza umuntu kugiti cye n’ikimubabaje.”

Hari abagize inteko ishingamategeko bagaragza igisa n’icyuho muri gahunda y’uruhare rw’umuturage mubimukorerwa.  nk’ubu ngo abaturage bacyumva ko bagomba gukererezwa n’abayobozi no kuba hari ibyo abaturage basaba bitakorwa ntihagire umuyobozi usubira inyuma ngo abasobanuri impamvu bitakozwe. Depite Frank HABINEZA arabisobanura.

Ati“ Hari umuco wahozeho tutarabona politiki ya decentaralisation yo kwegereza  ubuyobozi abaturage ibyemezo byafatirwaga hejuru bikagenda bimanuka ariko , kubera ko ari ikintu cyamaze igihe kinini cyane abantu benshi baracyafite reke nyite iyo ndwara yo kumva ko ari abayobozi bakuru bakwiye gufatira abaturage ibyemezo ariko hari nabaobozi batarabyumva bakeneye gukomeza kwigishwa ubwo ni uruhare rwa Minaloc gukomeza kubigisha kuko niba abaturage batanze ibitekerezo ntusubireyo kubabira uti icyo mwifuzaga ni iki ntabwo cyashoboye kuboneka urumva umuyobozi aba akoze ikosa”.

Depite Habineza Frank

Inzego z’ibanze zo zigaragza ko mu kwakira ibitekerezo by’abaturage byibyo bifuza gukorerwa mu mwaka w’igingengo yimari ,hari ubwo basaba byinshi bitakorwa gusa n’ingengo yimari y;igihugu ko ahubwo basobanurirwa ko hari nigombagukorwa nabo ubwabo binyuze mu muganda cg ibindi bigakorwa bafatanyabikorwa. uyu ni KAYITESI ALICE  Guverineri w’intara y’amapjepfo na mugenzi HABITEGEKO Francois Guverineri w’intara y’uburengerezuba baganira n’itangazamakuru ryacu kumorongo wa Telefone.

Kayitesi ati “ Iyo ingengo y’imari imaze kwemezwa tukabona ibyo tuzakora ndetse n’ibijyanye na planning birangiye tureba noneho ibyabonewe ingengo y’imari ,ibishobora gukorwa binyuze mu muganda ndetse n’ibizakorwa n’abafatanyabikorwa.”

Alice KAYITESI/Guverineri w’Amajyepfo

Habitegeko ati  “ Abakavuga bati wenda twebwe dukeneye ikiraro dukeneye se umuhanda dukeneye ishuri bashobora no kuvuga bati dukeneye amazi ariko niba yenda Leta idafite ubushobozi tuzakora umuyoboro mu muganda Leta izane amatiyo”.

Habitegeko F. Guverineri/ Uburengerazuba

Mu kiganiro iherutse kugirana na Flash TV  ,Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu yasabye abaturage kutumva ko ibyo basabye ntibkorwe biba bitahawe agaciro ko ahubwo biba bizakorwa mu igenamigambi ry’igihe kirekire. MULINDWA Prosper ni umuyobzi muri Minaloc ushinzwe ubutegetsi bw’igihugu ,ikurikiranabikorwe n’isuzuma.

Ati “ Gusa nanone twibukiranye ko ibyo twifuza byose tudashobora kubigereraho icya rimwe mu mwaka umwe ari naho hava ikibazo cy’uko bamwe basigara bavuga bati ntabwo byagezweho ntabwo byahawe agaciro ariko ntabwo ariko bakwiye kubifata kuko niyo mpamvu twiha icyerekezo cy’igihe kirekire”.

Ubushakashatsi  buheruka bw’urwego rw’igihugu rw’imiyoborere RGB bugaragaza ko uruhare rw’abaturage mubibakorerwa rugeze kuri  82.53%.