Gusubukura umuganda ni ikimenyetso cyo kugarura ubuzima-Minisitiri Gatabazi

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney yavuze ko gusubukura ibikorwa by’umuganda rusange ari ikimenyetso cyo kugarura ubuzima, akaba ari umwanya wo kujya inama.

Ibi yabigarutseho mu muganda rusange wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 26 Gashyantare 2022, witabiriwe na Minisitiri Gatabazi Jean Marie Vianney, N’inzego z’ubuyobozi z’Akarere ka Bugesera hamwe n’Inzego zitandukanye z’umutekano.

Uyu muganda rusange wakorewe   mu kagali Cyugaro, Umudugudu wa Rubombarana, Umurenge wa Ntarama ho mu Karere ka Bugesera.

Hanasanwe kandi umuhanda uhuza akagali ka Cyugaro na Kibungo wari warangiritse.

Mubigaragarira amaso, ni umuganda witabiriwe mu rwego rushimishije dore ko umuganda uhuza abantu benshi uteri uherutse gukorwa kubera icyorezo cya covid-19.

Minisitiri Hon Gatabazi Jean Marie Vianney witabiriye uyu muganda  yibukije ,abaturage ko ari ukongera kugarura ubuzima, akaba ari umwanya wo kujya inama ko atari ibikorwa by’amaboko gusa  kandi bakwiye kwibuka ko isuku muribo ari ingenzi.

Mu bikorwa byakozwe uyu munsi harimo no gusibura umuhanda.

Abaturage baganiriye na Radio Flash na TV bavuze ko bishimiye uyu muganda kuko bari babangamiwe n’uyu muhanda utari umeze neza, kandi  bishimiye no kubona Minisitiri abasura .

Nyuma y’uyu muganda abaturage batanze ibitekerezo bitandukanye banavuga ibyifuzo byabo.

Nyuma y’umuganda yasuye umudugudu wa Rugarama agaya ubuyobozi bw’umurenge ndetse n’ubw’umudugudu bitita kubikora remezo ,bityo Ivomero rusange bahawe rikaba rigiye gusenyuka ,kubera kudakorerwa Isuku.

Kuri uyu wa Gatandatu kandi habaye Umuganda rusange mu gihugu akaba ari na wo wa mbere ubaye kuva uyu mwaka wa 2022 watangira

Umuganda nk’uyu ntiwabaye mu mujyi wa Kigali kuko hari kubera isiganwa ry’amagare rizwi nka Tour du Rwanda.

Ali Gilbert Dunia Flash