Perezida Kagame avuga ko ibihe u Rwanda rwanyuzemo, bikwiye gusiga isomo ryo kwiteza imbere

Perezida Paul Kagame asanga ibihe bikomeye u Rwanda rwanyuzemo, bikwiye gukomeza kuba amahirwe yo kuvomamo imbaraga n’amasomo yo kurushaho kwiteza imbere.

Ibi umukuru w’igihugu yabigarutseho mu butumwa yatangiye mu masengesho yo ngarukamwaka yo gusabira igihugu n’abayobozi bacyo azwi nka amenyerewe nka National Prayer Breakfast, kuri iki cyumweru tariki 27 Gashyantare 2022.

Ni amasengesho yitabiriwe n’abayobozi barenga 300 barimo abayobozi mu nzego nkuru za leta, ab’amadini n’amatorero, abikorera n’abo mu miryango itegamiye kuri leta barenga.

Perezida Kagame avuga ko abayobozi bagomba gutanga urugero bicisha bugufi, abo bayobora bakabireberaho.

Ati “Ntabwo wayobora neza udatanga urugero. Aabantu bakabona iybo ukora, ntibumve gusa ibyo uvuga, kuko nawe ubwawe ntuba ukwiriye kuvuga gusa udashingira ibikorwa byawe ku byiza uvuga cyangwa se ubwira abantu, bikwiye kujyana igihe cyose. Ni yo mpamvu abayobozi, ikintu bita kwicisha bugufi, ni ikintu cya ngombwa ku mpamvu nyinshi.”

Umukuru w’igihugu yunzemo agira ati “Kubera ko uba uzi ngo ugomba gutanga urugero abantu bareberaho. Iyo wivuga, iyo wiyumva, iyo wumva ndetse ukanavuga ibigwi byawe iteka, ntabwo ari byo. Burya ibigwi byawe bivugwa n’abandi ntabwo ari wowe ubyivuga.ibigwi bituruka ku cyo abantu bakubonyeho cyabagiriye akamaro.”

Perezida Kagame yakomeje avuga ko u Rwanda rwanyuze muri byinshi birimo no guterwa imijugugu  bityo ko  rudakwiye gutakaza amasomo ruvana muri ibyo bihe.

Ati “Bwa buzima bukomeye abantu banyuramo, burya nabwo ni ubukomeza abantu kugira ngo bumve kugira ngo bumve, babone, bashakishe uko babaho neza kurusha muri ubwo buzima bukomeye. Icyo mbivugira ni uko u Rwanda icyo rutanyuzemo, rutabonye ni iki? Nta mijugujugu tutaraterwa, rimwe na rimwe n’Isi yose, imwe ikadufata indi tukayizibukira, iyo ibyo bimaze guhita, ntabwo dukwiye kuba tubyibagirwa, ahubwo dukwiye kuba tubivanamo imbaraga n’isomo byatuma dutera imbere ndetse tukanihuta kurushaho tugana aho dushaka kujya.”

Perezida Kagame yavuze ko “iteka wima umwanzi icyo ashaka kugera”

Ati “Iteka wima umwanzi icyo ashaka kugeraho. Ni yo mpamvu muri biriya byose ntidukwiye guta igihe. Byinshi tunyuzemo, twatakaje abantu batagira umubare, nta na rimwe tuba dukwiye kwihanganira icyatumye tubatakaza, kugira ngo bitazasubira.”

Perezida Kagame avuga ko inzego za Leta n’iz’amadini n’inyigisho zigenda zitangwa, kandi nziza zikwiye no kujyana n’ibikorwa kuko 50% by’inyigisho zitangwa bikwiye kuba bifasha kubigeraho kuri 50% isigaye.

Agira ati “Abantu bigisha bavuga bakitangaho ingero buri rugero rwose rwiza rukaba bo, ibyo nta kibazo mbifiteho, ariko ngutegerejeho kuba urugero ku byo wigisha, ibyo ni byo bituma habaho impinduka, mu gihe bitabaye ibyo uba uta igihe cyawe ku busa”.

Perezida Kagame yavuze ko iyo arebye u Rwanda bitewe n’ibihe rwanyuzemo yarugereranya na Dawidi wo muri Bibiliya wagaragaraga nk’umuntu usuzuguritse ariko ntiyacika intege akoresha imbaraga kugeza abaye Umwami.

Gahunda yo guhurira mu masengesho yo gusabira igihugu n’abayobozi bacyo yatangijwe muri Nzeri 1995, ifite intego yo kwimakaza indangagaciro z’Imana mu bayobozi b’u Rwanda, muri uyu mwaka aya masengesho afite intsanganyamatsiko igira ‘Gusigasira ibyagezweho mu buyobozi mu gihe ndetse na nyuma y’ibihe bidasanzwe.’