PSD ntirafata umwanzuro w’icyo izakora mu matora y’umukuru w’igihugu ataha

Ishyaka riharanira  Demokarasi n’imibereho myiza y’abaturage PSD ryavuze ko ritarafata umwanzuro niba rizaba rifite umukandida uturutse imbere mu ishyaka mu matora y’umukuru w’igihugu ataha cyangwa rizashykigikira uturutse mu wundi mutwe wa politiki ariko ririzeza ko rizaba rifite umukandida rishyigikiye nk’uko byagenze mu yandi matora y’umukuru w’igihugu yabaye.

Kuri iki cyumweru tariki 27 Gashyantare ishyaka PSD ryakoze Kongere ya 6 yabayemo amatora ya Komite nyobozi y’iryo shyaka.

Ni amatora ataragarayemo guhangana habe na gato, kuko nibura imyanya itatu ya mbere mikuru mu butegetsi bw’ishyaka, yatorewe ku bwiganze bw’amajwi n’abarwanashyaka basanzwe bafite imyanya ikomeye muri guverinoma cyangwa ndetse no mu nteko ishingamategeko y’u Rwanda.

Dr. Vincent Biruta usanzwe Ari Minisitiri w’Ubabanyi n’Amahamga n’Ubutwererane muri Guverinoma, yatorewe kuba Perezida w’ishyaka PSD mu myaka 5 iri mbere.

Ni umwanya yari asanzweho

Dr.Vincent Biruta urambye muri Guverinoma yatowe ku bwiganze, dore ko yaniyamamazaga wenyine kuri uwo mwanya.

Mu barwanashyaka 219 batoye Bwana Biruta yatowe n’abarwanashyaka 217.

Depite Muhakwa Valens usanzwe Ari Perezida wa Komisiyo ishinzwe kugenzura imikoreshereze y’imari n’umutungo by’igihugu mu nteko ishinga amategeko, we yatorewe kuba Visi Perezida wa mbere w’ishyaka PSD.

Ni umwanya nawe yegukanye mu buryo bworoshye, kuko atari afite uwo bahanganye.

 Depite Nyirahirwa Veneranda usanzwe ayoboye Komisiyo y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Uburenganzira bwa muntu no kurwanya Jenoside  we yatorewe kuba Visi Perezida wa kabiri w’ishyaka PSD.

Ishusho rusange y’amatora y’abayoboye ishyaka PSD yaranzwe no kwigarurirwa kw’imyanya ikomeye n’abasanzwe bakomeye muri guverinoma, no mu butegetsi nshingamategeko bw’igihugu, ibyo bikagaragarira mu buryo abarwanashyaka batoraga, n’uwo batoye atararangiza kwivuga imigabo n’imigambi.

Komite nyobozi y’ishyaka PSD yatowe izayobora ishyaka kugeza mu mwaka wa 2027.

Ni komite izayobora no mu bihe by’amatora y’umukuru w’igihugu ateganijwe kuba mu mwaka wa 2024 nta gihindutse.

 Bamwe mu barwanashyaka ba PSD barigengesera kugaragaza uko bumva ishyaka bayobotse ryazitwara muri ayo matora.

Umwe ati “Mu matora ari imbere y’umukuru w’igihugu nibyo nakomeje kubabwira ko igihe kikiri kirekire, ariko nanone nk’uko mubizi nk’ishyaka PSD ni ishyaka rikomeye kandi ni ishyaka rijya inama, rishishoza . Icyo gihe cy’ibijyanye n’umukuru w’igihugu tuzabivuga.”

PSD ni ishyaka rirambye muri politiki y’igihugu kandi rikezwa n’indi mitwe ya politiki yemewe mu Rwanda, nk’ishyaka ritajya ritana mu kubahiriza amahame y’imitegekere y’igihugu.

Depite Jeanne D’Arc Uwimanimpaye ni umuvugizi wungirijwe w’ihuriro ry’imitwe ya politiki yemewe mu Rwanda, akaba aturuka muri FPR Inkotanyi.

Ati “Ishyaka PSD kimwe n’andi mashyaka yose agize ihuriro  ry’imitwe ya Politike yemewe mu Rwanda, ritanga umusanzu ukomeye  w’ubufatanye kugira ngo ihuriro rigere ku nshingano yayo.”

N’ubwo bimeze bityo ariko abarwanashyaka ba PSD nabo bazi neza ko bakunze kujorwa n’abatari bake kubera uburyo bahisemo bwo gukina politiki.

Dr Augistin Iyamuremye Perezida wa Sena y’u Rwanda akaba n’umuyoboke w’imena w’ishyaka PSD, aragereranya bene abo nk’abanenga inka kugira icebe rinini.

Yagiz ati “Abavuga rero PSD ngo iri mu kwaka kw’abandi kubera ko yumvikana n’abandi bose abo baribeshya kandi ntacyo bazadutwara.Kandi PSD ikorana n’indi mitwe ya Politike, irashimwa hose n’abayituka ni nk’ababandi batuka inka bavuga ngo ifite igicebe kinini, bazakomeze badutuke.”

Abajijwe niba ishyaka ayoboye rizatanga umukandida mu matora y’umukuru w’igihugu ataha, kandi  uwo mukandida akaba aturutse mu ishyaka imbere cyangwa rizitwara nk’uko ryabigenje mu matora ya Perezida aheruka Dr Vincent Biruta yasubije ko “Igihe cyose habaye amatora y’umukuru w’igihugu , ishyaka PSD ria rifite umukandida ryumvikane bityo, nta na rimwe amatora yari yaba  tudafite umukandida yaba aturuka mu ishyaka cyangwa aturuka murindi shyaka ariko iyo twemeye kumushyigikira aba yabaye umukandida wacu.”

Mu ntangiriro z’umwaka wa 2017 abayoboke b’ishyaka PSD bari bafashe umwanzuro wo gushyigikira Perezida Paul Kagame mu matora y’umukuru w’igihugu ,yabaye muri Kanama 2017.

Ni icyemezo PSD yafashe mbere y’uko FPR inkotanyi inatangaza ko Perezida Paul Kagame, azahagararira uwo mutwe wa Politiki mu matora y’umukuru w’igihugu aheruka.

Tito DUSABIREMA