Impuguke mubukungu zigaragza impungenge z’uko ibigo by’imari bishobora kuzamura inyungu ku nguzanyo nyuma y’aho urwunguko rwa Banki nkuru ruzamuwe.
Abaturarwanda mu ngeri zinyuranye bamaze igihe binubira izamuka rya hato na hato ry’ibiciro ku masoko ndetse igiteye impungenge ni uko umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro ushobora kuzarenga igipimo fatizo cya 5% muri uyu mwaka wa 2022, kandi ko mu mpera zawo gishobora kugera ku 8%.
Ibi nibyo byatumye Komite ishinzwe Politiki y’Ifaranga ifata umwanzuro wo kongera urwunguko rwa Banki nkuru ruva kuri 4.5% rugera kuri 5% nk’imwe mu ngamba yo gukumira umuvuduko wizamuka ry’ibiciro ku masoko.
Gusa abantu mungeri zinyuranye barimo n’impuguke mubukungu babaye nkabagira impungenge z’uko ibigo by’imari bishobora kuzamura inyungu ku nguzanyo kubera urwungo rwa Banki nkuru rwazamutse.
Straton HABYALIMANA ni impuguke mubukungu
Ati “Ni ukuvuga ngo BNR iyo izamuye n’ako kantu kakiyongeraho ya mafaranga atangira guhenda n’amabanki ubwayo kugurizanya akagurizwa ahenzwe. Urumva ko baki niba ifashe inguzanyo ihenzweho nayo ishobora kuzazamura urwunguko wowe ugiye kwaka inguzanyo nk’umuturage.”
Twagerageje kuvugana namwe mumabanki ntibyadukundira, ariko abasobanukiwe imikorere y’urwego rw’imari bagaragaza ko kongera urwungo rwa BNR bidakwiye gutera impungenge, kuko atari kenshi amabanki ajya kuguza muri NR ahubwo akoresha amafaranga y’abakiriya.
Bwana Nkuranga Aimable uyobora ishyirahamwe ry’ibigo by’imari icirirtse arabisobanura.
Ati “N’ubusanzwe amafaranga asanzwe akoreshwa mu bigo by’imari ntabwo aturuka muri BNR , aturuka mu bwizigame bwabagana ibyo bigo by’imari , agaturuka ku mari nshingiro y’ibyo bigo, agaturuka ku zindi nguzanyo ibigo by’imari bishobora gufata ahandi.”
Banki Nkuru y’u Rwanda nayo iherutse gusa n’imara impungenge abagana ibigo by’imari ko nubwourwunguko rwayo rwazamuwe, bitazahungabanya urwego rw’imitangire y’inguzanyo.
John Rwangombwa ni Guverineri wa Banki Nkuru yabisobanuye muri ubu buryo.
Ati “Ntabwo twiteze ko byagira ingaruka ku mabanki ku gutanga inguzanyo kuko n’ubundi amabanki ntabwo atanga inguzanyo ari amafaranga yakuye muri BNR . Inguzanyo bazitanga ku mafaranga yavuye mu bakiriya babo. Ikindi nkuko nabisobanuye nubwo twazamuye ariko 5% iracyari mubyo twita ku rwego rwo hasi rukomeza gushyigikira ko banki zitanga inguzanyo ku bikorera.”
Kugeza ubu igipimo icy’inyungu ku nguzanyo zihabwa abagana Banki guhera muri 2020 cyagabanutseho iby’ijana 17 kigera kuri 16.18% kivuye kuri 16.35%.
Naho igipimo mpuzandengo cy’inyungu Banki z’ubucuruzi zigurizanyaho kigabanukaho iby’ijana 17 kigera kuri 5.18% mu 2021.
Igipimo cy’inyungu fatizo ya Banki Nkuru cyo cyagumye kuri 4.5%, iki kigero cyari kiboneye mu rwego rwo gukomeza gushyigikira ubukungu nkuko inzego bireba zibisobanura.
Daniel Hakizimana