Ikibazo cy’Abanyafurika bibasiwe n’inzara gikomeje guhangayikisha Leta z’ibihugu

Ikibazo cy’inzara ikomeje gushegesha umugabane wa Afurika cyatumye abantu mu ngeri zinyuranye bagaragaza ko hakenewe impinduramatwara mu buhinzi bukorerwa kuri uyu mugabane kugirango haramirwe Abanyafurika babarirwa mu mamiliyoni bugarijwe n’inzara ku buryo bukomeye.

Byagarutsweho kuri uyu wa 4 werurwe 2022  hano i Kigali  mu biganiro bitegura inama y’ Ihuriro Nyafurika rigamije guteza imbere Ubuhinzi muri Afurika .

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ibiribwa PAM rigaragaza ko muri Afurika hari abantu barenga miliyoni 76 bugarijwe n’inzara ku buryo bukomeye.  Ni mugihe kandi Afurika ifite 60% by’ubutaka butabyazwa umusaruro.  Atangiza ibiganiro bitegura  inama y’ Ihuriro Nyafurika rigamije guteza imbere Ubuhinzi muri Afurika, Minisitiri w’intebe w’u Rwanda hari byici mubiribwa Afurika itumiza hanze kandi yakabyitunganyirje.

Ati “Ikibabaje ni uko ibicuruzwa bitumizwa mu mahanga nk’inyama z’inka, ingano, isukari, umuceri, soya n’ibindi, ni ibicuruzwa Afurika imaze igihe kinini itumiza mu mahanga kandi yakabaye ibyitunganyiriza kuri uyu Mugabane, mu gihe haba hashyizweho politiki z’ubuhinzi ziboneye.”

Hailemariam Desalegn, wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia kuri ubu akaba ari Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi y’Ihuriro Nyafurika ku Iterambere ry’Ubuhinzi, AGRF we asanga Guverinoma z’ibihugu bya Afurika bikwiye gushyiraho ingamba zihamye zatuma uyu mugabane wihaza mubiribwa.

Ati “  Nta gihugu cyagira ubuzima bwiza hatari  ibiribwa n’imiberreho y’abaturage bimeze neza , nubwo hari ibyakozwe bigaragara ariko hari byinshi bigikeneye gukorwa ,  Ndahamagarira guverinoma z’ibihugu bya Afurika gufata iya imbere zigashyiraho politiki z’ubuhinzi zihamye zafasha kugera ku ntego zijyanye n’ubuzima,  indyo yuzuye , abahinzi binjize amafaranga  ahoraho kandi abafasha kubaho neza byumwihariko abagore n’u rubyiruko bakora ubuhinzi.”

Bamwe mubanyafurika bakora ubuhinzi babwiye itangazamakuru ryacu ko kugirangio afurika yihaze mubiribwa hari impinduramatwara basanga zikenewe mubuhinzi. Gafaranga Joseph ni umunyamabanga mukuru w’umuryango Imbaraga uhuza abahinzi n’aborozi  mu Rwanda.

Ati “ Ubwo ari ubuhinzi n’ubworozi buganisha ku Isoko kugirango umuhinzi nawe agire amafaranga birumvikana ko urumva ko kwamamaza ubuhinzi bitagarukira nk’uko byari bimeze uku aho yigishwa kongera umusaruro gusa ahubwo twakongera umusaruro kandi tubara ibyo dushoye kugirango tumenye inyungu tuzabona kandi hagakoreshwa n’ikoranabuhanga mubuhinzi riracyari hasi turahinga n’amaboko tugasarura n’amaboko”.

U Rwanda rugaragaza ko abaturage barwo bangana na 81,3% bihagije mubiribwa.  Umukuru wa Guverinoma Dr. Ngirente  Edouard avuga ko u Rwanda rukomeje gushora imari mu buhinzi bugezweho, no kwibanda ku guhinga ibikenewe cyane kandi hanakoreshwa imbuto z’indobanure kugirango igihugui kirusheho kwihaza mubiribwa.

Ati “Uyu munsi turihagije  ku mbuto zirimo iz’ibigori, ingano ndetse na soya binyuze muri gahunda yo guhuza ubutaka hagahingwa ibihingwa byatorangijwe. Iyi ntego yo kubanya itumizwa ry’imbuto mu mahanga yagezweho mu 2021. Intego ni uko nibura 75% byabahinzi bakoresha imbuto nziza z’indobanure kandi kubutaka buhuje. Uyu munsi hari intambwe nziza yatewe kuko  abahinzi 60%, ubu bakoresha imbuto y’indobanure ku butaka buhuje.Intego yacu nka Guverinoma ni ukongera uruhare rw’abikorera mu guteza imbere ubuhinzi bubyara inyungu binyuze mu kujyana umusaruro ku masoko.”

Mu kwezi kwa 9 uyu mwaka, u Rwanda ruzakira inama y’ Ihuriro Nyafurika rigamije guteza imbere Ubuhinzi muri Afurika (AGRF izarebera hamwe intambwe imaze guterwa na Afurika mu kwihaza mu biribwa.

HAKIZIMANA Daniel