Imbaraga twashyize mu guhangana na COVID-19, tuzikoreshe twihutisha iterambere ry’abaturage – Perezida Paul Kagame

Perezida wa Repubulika Paul Kagame asanga ingamba zafashwe zo guhangana n’icyorezo cya Covid-19 zishobora gukoreshwa  nk’uburyo bwafasha mu kwihutisha iterambere no guhanga  uburyo bwiza bwo gushora imari mu bikorwa bigamije iterambere ry’imibereho y’abaturage.

Ibi umukuru w’igihugu yabigarutseho kuri uyu wa kane ubwo yatangizaga ihuriro rya 8  ryiga  ku ntego z’Iterambere rirambye mu Karere k’Afurika ni ihuriro ry’iminsi 3  riri kubera I Kigali rikaba ryarateguwe na  Komisiyo y’Ubukungu y’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe Afurika.

Komisiyo y’Ubukungu y’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe Afurika igaragaza ko mu gihe cya Covid-19 ari bwo ubucuruzi  bukorewe hagati y’ibuhugu by’Afurika  bwiyongereye mu myaka 5 ishize ndetse inatanga urugero rw’uburyo akarere k’Aziya y’iburasirazuba ubukungu bw’ako karere bwaruse ubw’uburayi n’Amerika, Dr Vera Songwe uyobora Komisiyo y’Ubukungu y’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe Afurika avuga ko  ibyo Aziya y’iburasirazuba yabigezeho kubera gushyira imbaraga mu guhanana ibicuruzwa hagati y’ibyo bihugu kandi bigakorwa. Madamu Songwe ahera kuri izi ngero mu kugaragaza ko ibi Afurika yabigeraho biciye mu isoko rusange iherutse kwemeza.

Yagize ati “Mu myaka 3 ya covid-19 cyangwa imyaka 2 ya Covid-19 barenze izamuka ry’ubukungu bw’amerika,ubw’uburayi ndetse n’ubw’uburasirazuba bwo hagati,ni ukuberako bahanahana ibicuruzwa hagati yabo kandi bakabikora mu buryo bwihuse bashyizeho uburyo bwo guhahirana bworoshye imbere muri Aziya y’Iburasirazuba.Afurika yakora nk’ibyo kandi Afurika igomba gukora nk’ibyo. Komisiyo y’Ubukungu y’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe Afurika yarangije inyingo igaragaza ko kugira ngo tugere ku ntego z’amasezerano y’isoko rusange y’Afurika dukeneye nibura amakamyo miliyoni 2 n’ibice bibiri azagenda mu mihanda yacu,akava I Cape akagera I Cairo,akava Dakar akagera muri Gjibuti,amakamyo miliyoni 2 n’ibice 2 buri imwe ifite abashoferi babiri ubwo ni imirimo miliyoni 4 isaba ihanzwe mu masezerano y’isoko rusange y’Afurika.”

Kuva tariki 3-5 Werurwe 2022,u Rwanda rwakiriye ihuriro rya 8  ryiga ku buryo  bwo kugera kuri gahunda z’iterambere isi  bihaye mu mwaka wa 2015 kandi bagomba kuzigeraho mu mwaka wa 2030.

Ni ihuriro ribaye mu gihe mu mwaka wa 2019 hasohowe raporo garagaza ko Afurika ihagaze nabi mu ishyirwa mu bikorwa ry’izo ntego z’iterambere rirambye kandi ingaruka za Covid-19 zikaba zifatwa nk’izasubije ibintu urudubi. Dr Amina Mohammed umunyamabanga mukuru wungirije w’umuryango w’abibumbye nawe arazirikana ko Afurika ikiri kure y’aho yagakwiye kuba iri.

Yagize ati“Turacyari kure y’aho twakagombye kuba turi imyenda ku musaruro mbumbe w’imbere mu gihugu yarenze 70% ,ibihugu 17 bifite ibyago byo kugorwa n’imyenda mugihe 4 byo byamaze kugera mu rwego rwo kugorwa n’imyenda.”

Perezida wa Repubulika Paul Kagame we asanga na mbere y’icyorezo cya Covid-19 Afurika yari yasigaye inyuma mu kugera ku ntego z’iterambere rirambye gusa agaragaza ko ingamba zo guhangana na covid-19 aho gufatwa nk’izisubiza ibintu inyuma ahubwo zishobora gukoreshwa  nk’uburyo bwafasha mu kwihutisha iterambere no guhanga  uburyo bwiza bwo gushora imari mu bikorwa bigamije iterambere ry’imibereho y’abaturage.

Yagize ati“Ukuri ni uko na twari inyuma mu gushyira mu bikorwa izi ntego na  mbere y’icyorezo hamwe na hamwe, aho kuba impamvu yo kudusubiza inyuma, ingamba zo guhangana n’ingaruka z’iki cyorezo zishobora gukoreshwa nk’uburyo bwo kudufasha kwihutisha iterambere no guhanga  uburyo bwiza bwo gushora imari mu bikorwa bigamije iterambere ry’imibereho y’abaturage”

Ihuriro rya 8  ryiga  ku ntego z’Iterambere rirambye mu Karere k’Afurika rihurije hamwe abayobozi muri Guverinoma zitandukanye, inzobere, abikorera, sosiyete sivile n’abarimu baturutse mu bihugu binyamuryango bya Loni.

Zimwe muri izo ntego z’iterambere rirambye isi yihaye kuzaba yagezeho mu mwaka wa 2030 harimo irebana no kurandura burundu inzara no kwihaza mu biribwa, irebana n’iterambere ry’ubuzima buzira umuze n’imibereho myiza, irebana n’uburezi bufite ireme kandi budaheza n’irebana guteza imbere uburinganire bw’ibitsina byombi

Ibihugu byinshi bya Afrika binengwa kugenda biguruntege mu ishyirwa mu bikorwa ry’izo ntego impuzandengo ku rwego rw’umugabane ikaba ari 52,3%. Kandi habura imyaka 8 ku giheb kihawe. Icyakora  u Rwanda ruri mu  bihugu bifatwa nk’ibihagaze neza mu gushyira mu bikorwa izi ntego n’amanota  57,9%, mu gihe impuzandengo y’ibihugu 13 byo mu karere ari amanota 48,8%.

Tito DUSABIREMA