Kigali:Barinubira izamuka rikabije ry’ibiciro

Ibiciro by’ibicuruzwa bitandukanye bikomeje kuzamuka ku masoko anyuranye mu mujyi wa Kigali. Bamwe mu bacuruzi baravuga ko biri gutumbagira mu buryo budasanzwe kandi ko abaguzi bagabanutse bidasanzwe. Abaguzi bo bavuga ko hari bimwe mubyo bahahaga bagiye kureka kubera ikibazo cy’amikoro.

Radio na Televiziyo Flash twasuye amasoko atandukanye mu mujyi wa Kigali kureba uko ibiciro bihagaze n’ingaruka biri kugira ku bacuruzi no ku baguzi. Nkubu ikiro cy’isukari cyaguraga 1000Rwf ubu kiri kugura 1400Rwf, Umuti w’isabune waguraga 800Rwf ubu uri kugura 1000Rwf, naho amavuta yo guteka 1litiro yaguraga 1500Rwf ubu iri kugura 3000Rwf byose mu gihe kitarenze ibyumweru bibiri gusa.

Abacuruzi baganiriye n’itangazamakuru ryacu bagaraje ko izamuka ry’ibiciro ririho ubu ridasanzwe ngo kuko igiciro cy’igicuruzwa kimwe gishobora kwiyongera inshuro eshatu ku munsi.

Umwe yagize ati “Ikiro cy’isukari turi kugicuruza ku 1500Rwf ariko mu minsi yashize cyari 1200Rwf ndetse na 1300Rwf ariko buri munsi hiyongeraho ikintu.”

Naho mugenzi we yagize ati “Mbere ya saa sita hari igiciro, nyuma ya saa sita nabwo hari igiciro ndetse na nimugoroba naho hari igiciro, ibiciro biragenda bizamuka buri saha.”

Aba bacuruzi bavuga ko bikomeje gutya, bashobora gukinga imiryango ngo kuko abaguzi baranga kugura nabo bikabahombera.

Hari bamwe mu baguzi twaganiriye batubwira ko batazi impamvu ibiciro biri kuzamuka cyane ku isoko ibintu bagaragaza ko bihangayikishije ku buryo hari bimwe bagiye kureka kugura kubera izamuka rikabije.

Hari uwagize ati “Icya mbere Isukari sinayigumaho, icya kabiri n’amavuta yaruriye, ibirayi nabyo nuko uko tubisize ejo siko tugaruka ngo tubisange.”

Mugenzi we nawe ati “Nabireka n’amavuta ndayareka njye ndya ibidakaranze. Isukari yo ntakuyitekereza kuko irahenda.”

Leta y’u Rwanda iherutse kuburira abanyarwanda ko ibiciro by’ibicuruzwa bitandukanye  bishobora kuzamuka bitewe n’intambara yo muri Ukraine.

Mu kiganiro umuvugizi wungirije wa guverinoma y’u Rwanda Alain Mukuralinda yagiranye na IGIHE yavuze ko bitewe nuko u Burusiya busanzwe bugaburira isoko ry’isi Lisansi, Gaz n’ibikomoka ku ngano byumvikana ko intambara igomba guteza ingaruka zitandukanye ku bukungu bw’ibihugu byinshi ariko yongeraho u Rwanda rwiteguye gufasha abanyarwanda nubwo byaba ari iby’igihe gito.

Yagize ati “U Rwanda ntabwo rwitegura ku munota wa nyuma n’ubundi rusanzwe ruba rwiteguye, niba rufite peteroli tugomba gukoresha, rugomba kuba rufite iy’igihe runaka […] ruvuga ruti ‘hari iyo tubitse ukwezi kumwe, abiri cyangwa atatu’, haramutse habaye ikibazo ku buryo twanabasha kugira iyo gukoresha nta yindi yinjira.”

Yakomeje agira ati “Ibyo ni ibintu ababishinzwe bagomba kuba barateguye, nta gutungurwa kurimo ariko uyu munsi ni ukwitegura kubera ko byanze bikunze ingaruka zizagera aho zize kuko intambara igitangira ibiciro byahise bizamuka.”

Uku kwiyongera kw’ibiciro kuzagira ingaruka mbi ku bukungu bw’u Rwanda kuko bishobora gutiza umurindi izamuka ry’ibiciro ku masoko byitezwe ko rishobora kugera kuri 8% uyu mwaka.

Ibicuruzwa bikomeje kuzamura ibiciro cyane ni isukari, amavuta yo guteka, inyanya, umuceri n’isabune.

CYUBAHIRO GASABIRA Gad