Gatsibo: Bamaze umwaka bategereje ingurane y’ubutaka bwanyujijwemo umuhanda Gasanze-Kiramuruzi

Hari abaturage mu murenge wa Gasange mu Karere ka Gatsibo basaba guhabwa ingurane babariwe ku butaka bwabo bwakozweho n’ikorwa ry’umuhanda wa Kaburimbo wa Kaburimbo Gasanze-Kiramuruzi, unyura muri iyi santire ariko kugeza ubu ntabwo barishyurwa amafaranga yabo.

Aba bavug ako bamaze umwaka n’igice urashize bategereje iyi ngurane, ariko kugeza ubu bategereje amafaranga yabo none amaso yaheze mu kirere.

Umwe ati “Turategereje ariko ntayo twabonye, kuko banyangirije voka, ibiti bya gereveriya, bangiza ibyatsi nagaburiraga inka, none amafaranga ntayo ndabona.Barambaruriye batangiye gukora  umuhanda.”

Undi ati “Njye nangirijwe ikawa ibiti icyenda (9) na gereviriya ibiti 3 n’inturusu ibiti 7. Ku rundi ruhande rwo hakuno y’umuhanda nangirizwa gasiya ibiti 4, no ku kiraro barambarira ariko muri byose nta nakimwe nabonye.”

Aba baturage baravuga ko ikibazo cyabo bakigejeje mu rwego rw’umurenge ariko ntibahabwe umurongo w’uko bizakemuka.

Barasaba kwishyurwa kugira ngo babashe kwiteza imbere.

Umwe ati “Turagenda tukabaza iyo twaremye inama ya nimugoroba yo ku wa Kabiri, bakatubwira ngo ntitwihangane bazaza. Nk’ubu uwo hepfo yanjye yarayabonye, uwo haruguru arayabona, njye ndi hagati ntabwo nayabonye kandi twafotoze agatabo ka Banki, indangamuntu n’icyemezo cy’ubutaka, hnyuma banatwereka naho dusinya ngo uzayabona. ”

Undi “Nta namcye baduhaye! Nkaba ifuza ko baduha ingurane y’ibyacu byangijwe kugira ngo natwe tugire iterambere  mu ngo zacu.Batubwira ko bazatwishyura ariko ntitubibone.”

Ubuyobozi bw’Umurenge bwa Gasanze buvuga ko bwari buzi iby’iki kibazo, ndetse ko abatirishyurwa byatewe n’imyirondoro yabo ituzuye.

Icyakora Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu murenge Furaha Fred  avuga ko barimo kubikurikirana kugira ngo hishyurwe abasigaye.

Yagize ati “Umuturage umwe, impamvu atarishyurwa ni uko yabze ibyangombwa bigaraaza ko ubutaka ari ubwe.ayo mafaranga ntabwo twavuga ngo ntabwo ahari arahari, n’umuhanda uracyakorwa n’ibyangijwe biracyahari, baje twakwicara tukumvikana ibyo Babura bakabitanga nabo bakishyurwa amafaranga.”

Kugeza ubu uyu muhanda Gasange-Kiramuruzi watangiye gukoreshwa nubwo imirimo yo kuwubaka igikomeje.

Hari abaturage bamaze kwishyurwa ingurane zabo nubwo n’aba bakomeje gusaba ko bakwishyurwa.

Ntirenganya Charles