Gen. Muhoozi Kainerugaba yasezeye mu gisirikare cya Uganda

Umugaba w’ingabo za Uganda zirwanira ku butaka akaba n’umuhungu wa Perezida wa Uganda Lt Gen Muhoozi Kainerugaba yatangaje ko yasezeye mu gisirikare cya Uganda nyuma y’imyaka 28 agikorera.

Ibitangazamakuru bya Uganda biknze kwandika ko Gen Muhoozi Kainerugababikekwa  ko azasimbura Se mu mwaka wa 2026.

Abasesenguzi muri Politiki bavuga ko  Gen Muhoozi asezeye Igisirikare ngo akurikire neza politiki yiyegereze abasivili azasaba amajwi.

Abatavuga rumwe n’ubutegetsi mu myaka ishize bamaganye icyo bise “Muhoozi Project” bavugaga ko ari umugambi wa Perezida Museveni – ugiye umara imyaka 36 ku butegetsi – wo kuzasimburwa umuhungu we.

Ubutegetsi muri Uganda bwagiye buhakana uwo mugambi.

Nta mutegetsi muri Uganda uremeza ibyo uyu mugabo w’imyaka 47 yatangaje, byakurikiwe n’ubutumwa bwinshi bumushimagiza, n’abandi bibaza niba koko akomeje.

Kainerugaba mu minsi ishize yakoresheje Twitter mu kwerekana uruhare rwe mu kunga ubutegetsi bwa Uganda n’u Rwanda, nyuma yo gusura Perezida Paul Kagame yita ‘data wacu’.

Lt Gen Muhoozi ni muntu ki ?

Lt Gen Muhoozi ni umugabo w’imyaka 47 akaba umubyeyi w’abana batatu.

Yabonye izuba ku wa 24 Mata 1974, avukira muri Tanzania mu Mujyi wa Dar es Salaam, aho se (Yoweri Kaguta Museveni) yabaga.

Ni imfura mu muryango w’iwabo akaba ari na we muhungu rukumbi Perezida Museveni afite.

Amashuri yo mu buto bwe, bitewe n’ubuhunzi yayize mu bihguu bitandukanye nka Tanzania, Kenya muri Mount Kenya Academy iherereye ahitwa Nyeri no muri Suède.

Nyuma y’uko se afashe ubutegetsi mu 1986, Muhoozi n’umuryango we baratahutse, amashuri ye ayakomereza muri Uganda. Muri iki gihugu yize mu mashuri atandukanye arimo Kampala Parents School, King’s College Budo na St. Mary’s College iherereye i Kisubi. Amashuri yisumbuye yayarangije mu 1994.

Deodati Aganyira wigishije Muhoozi muri St. Mary’s College aherutse kubwira itangazamakuru ko ubwo uyu mugabo yari akiri ku ntebe y’ishuri yarangwaga no kwicisha bugufi ndetse, kugira ubuntu no gusohoza icyo yiyemeje.

Ati “Kimwe mu bintu byatangaje ni ukwicisha bugufi k’uriya muhungu, ndamwita umuhungu kuko ari nk’umwana wanjye, ngendeye ku kuba yari umwana wa Perezida birangora kumva uburyo yicishaga bugufi kandi akaba inshuti ya buri wese.”

Yakomeje avuga ko mu gihe Muhoozi yamaze muri iki kigo yabaga afite ibiryo bye ariko bikarangira abisangiye n’abandi banyeshuri bose kubera ubuntu yagiraga.

Mu 1999 nibwo Muhoozi yinjiye mu ngabo za Uganda, mu 2000 arangiza amasomo yakurikiranaga mu ishuri rya gisirikare ryo mu Bwongereza rizwi nka ‘Royal Military Academy Sandhurst’.

Muri uyu mwaka Muhoozi yahise ahabwa ipeti rya Sous Lieutenant ndetse ashyirwa mu mutwe w’ingabo zishinzwe kurinda Umukuru w’Igihugu. Muri uyu mutwe yari umuyobozi ushinzwe ibijyanye n’imyitozo.

Muhoozi yabaye muri uyu mwanya kugeza mu 2001 ubwo yazamurwaga mu ntera agahabwa ipeti rya Captain. Mu 2002 yagiye gukomereza amasomo ya gisirikare mu Misiri. Aha yize amasomo ajyanye no kuyobora batayo.

Mu 2003 ubwo hakorwaga impinduka mu mikorere y’umutwe w’ingabo zishinzwe kurinda Perezida zikava ku kwitwa PPU zikitwa ‘Presidential Guards Brigade (PGB)’.

Muhoozi wari Captain yahise agirwa Major ndetse ahabwa inshingano zo kuyobora Batayo ikoresha imodoka za gisirikare ajya no mu Kanama gashinzwe imiyoborere mu gisirikare cya Uganda.

Muri uyu mwaka ni na bwo yoherejwe ku rugamba bwa mbere, ubwo iyi batayo yari ayoboye yahabwaga inshingano zo kurwanya inyeshyamba LRA mu gace ka Soroti.

Mu 2007 yaje kongera koherezwa ku rugamba ubwo yahabwaga inshingano zo kurwanya umutwe w’iterabwoba wa ADF zari zigaruriye pariki ya Semiliki.

Mu mpereza za 2007 yoherejwe na Leta ya Uganda gukomereza amasomo ya gisirikare muri ‘Fort Leavenworth’, ishuri rya gisirikare riherereye i Kansas. Aha yahavuye mu 2018, mu kwezi kwa Nyakanga muri uwo mwaka ahita atangira andi masomo ajyanye no kumanukira mu mitaka bimenyerewe ku bazwi nka ‘Para-Commandos’.

Aya masomo yayigiye muri ‘US Army’s Airborne School’ iherereye muri Leta ya Georgia.

Muri uyu mwaka Muhoozi yahise azamurwa mu ntera ahabwa ipeti rya Lieutenant Colonel ndetse ahabwa inshingano zo kuyobora umutwe udasanzwe ‘Special Force’ mu ngabo za Uganda. Uyu mutwe ufite inshingano zo kurwanya iterabwoba no kurinda abayobozi abayobozi bakomeye mu gihugu.

Mu 2011 yagize uruhare rukomeye mu gutoza no gutoranya abasirikare b’indobanure bazajya mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Somalia. Muri uyu mwaka ni na bwo yongeye kuzamurwa ahabwa ipeti rya Colonel.

Mu ntangiro za 2011 yongeye gusubira ku ntebe y’ishuri ajya kuminuriza muri ‘South African National Defence College’. Aha yahamaze amezi atandatu, muri Kanama 2012 ahita agirwa Général de Brigade.

Hagati ya 2013 na 2014, Muhoozi ni umwe mu basirikare ba Uganda boherejwe muri Sudan y’Epfo mu gufasha ingabo z’iki gihugu guhangana n’ibibazo by’umutekano muke.

Mu 2020 yongeye kugirwa umuyobozi wa Special Force, umwanya yavuyeho agirwa Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka. Aka kazi agafatanya no kuba umujyanama wa Perezida mu by’umutekano.