Uburusiya: Leta yavuze ko nikomanyirizwa ku bikomoka kuri Peteroli, nayo izahagarika gas mu Burayi

Uburusiya bwatangaje ko bushobora gufunga umuyoboro w’ibanze wabwo ugeza gas mu Budage, niba ibihugu by’iburengerazuba bikomeje umugambi wo guhagarika kugura ibitoro by’Uburusiya.

Minisitiri w’intebe wungirije Alexander Novak yavuze ko “gukomanyiriza ibitoro by’Uburusiya byatera ingaruka z’akaga ku isoko ry’isi”, igiciro cy’akagunguru k’ibitoro cyikikuba inshuro zirenze kikagera kuri $300.

Amerika n’inshuti zayo bimaze iminsi bireba uko byose hamwe byakumira ibitoro by’Uburusiya ku isoko mpuzamahanga nk’ikindi gihano kubera gutera Ukraine.

Ariko Ubudage n’Ubuholandi kuwa mbere byanze uwo mugambi.

Gas igera kuri 40% hamwe na 30% by’ibitoro bikoreshwa mu bihugu bigize Ubumwe bw’Uburayi (EU) biva mu Burusiya, kandi nta wundi wabaha ibi mu buryo bworoshye mu gihe byahagarikwa.