Abahesha b’inkiko b’umwuga basabye Leta kuvugurura itegeko rigenga umwuga wabo, kuko harimo zimwe mungingo zikoma mu nkokora imikorere yabo harimo no kuba imitungo y’abantu itezwa cya munara kugiciro gito.
Me EL HADJI Uwimana Ismael, amaze imyaka irenga 15 ari umuhesha w’inkiko w’umwuga, we na mugenzi we Me Nyirakamana Daphrose bagaragaza ko itegeko rigenga umwuga wabo ririmo ingingo zikoma mu nkokora akazi, zirimo nko kuba bateza cyamunara umutungo w’umuntu kugiciro kiri munsi y’agaciro kuwo mutungo.
Ibi hakiyongeraho n’imikoranire itanoze hagati yabo n’izindi nzego.
Me Uwimana ati “Tuvuge ngiye kugurisha inzu Miliyoni 45 ubwo 75% ni miliyoni 35 izo sinzigezeho muri cyamunara ya mbere, nsubije ku isoko nabwo sinzigejejeho. Noneho kuko itegeko rivuga ngo utanze menshi niwe wegukana mu cyamunara mwibaze inzu twabonye ko ifite agaciro ka miliyoni 45, ariko umuntu aje mu cyamunara yakurikije amategeko atanze miliyoni eshanu urayimuha kubera ko niwe watanze menshi, hakaza bwa bumuntu rero ese njyewe koko napourouve cyamunara kandi mbizi ko inzu ifite agaciro ka Miliyoni 45.”
Me Nyirakamana ati “ Urebye imikorere n’imikoranire y’inzego, hari inzego za RIB, inzego za Polisi, inzego z’ubuyobozi nizo duhura nazo, ariko kubera ko tuvuye mu nama inzego zose zari zihagarariwe inzitizi twavuze zizarangira.”
Mu nteko rusasange y’Urugaga rw’Abahesha b’Inkiko b’Umwuga urwego rw’umuvunyi rwagaragaje ko abahesha b’inkiko usanga bihutira guteza cyamunara, aho gushyira imbere ubuhuza.
Gusa Perezida w’Urugaga rw’Abahesha b’Inkiko b’umwuga Me Munyaneza Valerien, yagaragaje ko abahesha w’inkiko w’umwuga badakunze gushyira imbere ubuhuza, kuko baba bakeneye igihembo bityo ko ubuhuza bwashoboka mugihe itegeko ryaba rivuguruwe hakongerwamo izi ngingo.
Ati “Umuhesha w’inkiko agahabwa ububasha bwo guhuza abo bantu akabumvikanisha na mbere y’uko cyamunara iba, kandi akabihemberwa. Kuko birashoboka guhuza ariko amategeko ntarajya munyandiko kuburyo bavuga ngo iyo bavuze ubuhuza, uwahuje yishyurwa angahe? Kandi umuheshwa w’inkiko nta kindi ahemberwa ahemberwa umurimo yakoze.”
Urwego rw’Umuvunyi ndetse na Minisiteri y’Ubutabera bagaragaza ko ibibazo bishingiye ku mategeko, bikoma mu nkokora abahesha b’inkiko bigiye kuvugutirwa umuti, cyane ko izi nzego ngo zitari zisanzwe zizi ko bihari.
Yankurije Odette ni Umuvunyi Wungirije ushinzwe gukumira no kurwanya Akarengane, naho Urujeni Martine ni Umuyobozi w’ishami rishinzwe kwegereza abaturage serivisi muri Minisiteri y’Ubutabera,
Umuvunyi wungirije Yankurije ati “ Ibintu byose ni abantu babikora, bizashoboka binyuze mu kunoza amategeko no guteza imbere ubunyangamugayo bw’abakora izo cyamunara.”
Urujeni ati “Ubwo rero izo mbogamizi bagaragaje ntabwo twari twarazibonye, ndetse twari twaragiye tuziganiraho n’izindi nzego zitandukanye zifite aho zihuriye n’irangiza ry’inyandiko mpesha, harimo n’abahesha b’inkiko.”
Abahesha b’Inkiko b’Umwuga ba mbere batangiye uwo mwuga mu mwaka wa 2003 ari barindwi (7), ariko ubu Urugaga rw’Abahesha b’Inkiko b’Umwuga rugizwe n’abanyamuryango basaga 500 kandi bakomeza kwiyongera.
Daniel Hakizimana