Ibikorwa by’iterabwoba bihangayikishije Afurika- Inteko Nyafurika

Abadepite n’Abasenateri bagize Komite Nshingwabikorwa y’Ihuriro ry’Inteko Zishinga Amategeko muri Afurika, basanga hakwiye gushyirwaho amategeko ahuriweho yo kurwanya iterabwoba kandi urubyiruko rw’Afurika rugashakirwa imirimo, bityo ntirwishore muri ibyo bikorwa by’iterabwoba.

Ibi Abadepite n’Abasenateri baturutse hirya no hino mu bihugu by’Afurika babigaratsuho mu nama ya Komite Nshingwabikorwa y’Ihuriro ry’Inteko Zishinga Amategeko kuri uyu mugabane iteraniye mu Rwanda.

Abagize inteko zishingamategko bagera ku 120 bavuye mu nteko z’ibihugu 41 by’Afurika nibo bateraniye mu Rwanda mu   nama ya Komite Nshingwabikorwa y’Ihuriro ry’Inteko Zishinga Amategeko z’ibihugu by’Afurika, y’iminsi ibiri (2) ikaba ibaye ku nshuro ya 77.

Ni inama iteranye mu gihe kimwe mu bibazo by’ingutu bihangayikishije Afurika ari ibikorwa by’iterabwoba bikomeje kuhagukira.

Senateri Nora L Dadouut wo muri Nigeria igihugu kibasiwe n’umutwe w’iterabwoba wa Boko Haram, asanga abagize inteko zishingamatageko bakwiye gushyira imbaraga mu gotora amategeko atarebera izuba ibikorwa by’iterabwoba n’ibyihohoterwa.

Mugihe mugenzi we Dr.Stephen Amoah wo mu nteko ishingamategeko ya Ghana, we asanga hakwiye gushyirwa imbaraga mu gushakira imirimo urubyiruko kuko akenshi ari bo bashorwa muri ibyo bikorwa by’iterabwoba.

Senateri Nora L Dadouut ati “Kubura umutekano, nk’uko nabivuze rimwe na rimwe mfatanya na bagenzi banjye bo mu nteko mu gutanga ibitekerezo byashyirwa mu mategeko, kugira ngo iterabwoba rikumirwe, kugira ngo ihohoterwa rikumirwe, kubera ko abagore aribo babigiriramo ibyago ari benshi.”

Senateri Dr.Stephen Amoah “Iyo nta mirimo bafite yo gukora, iyo nta mirimo irambye kandi myiza twahanze ku banyafurika no ku rubyiruko, abandi bashobora kubyitwaza bakabakoresha mu macakubiri.”

N’ubwo ikibazo cy’iterabwoba ari rusange ku Isi Komite Nshingwabikorwa y’Ihuriro ry’Inteko Zishinga Amategeko muri Afurika, yo isanga igihe hari imicungire myiza kandi abaturage demokarasi bakayiyumvamo, nta kabuza ikibazo cy’iterabwoba gishobora kurandurwa mu buryo burambye.

Bwana Mohmed Ali Houmed ni umuyobozi w’Inteko Ishingamategeko ya Djibouti akaba ari nawe Perezida w’iyi Komite Nshingwabikorwa y’Ihuriro ry’Inteko Zishinga Amategeko muri Afurika.

Yagize ati “Ikibazo cy’iterabwoba ni rusange ku Isi! niko umuntu yavuga, ntabwo ari umwihariko w’Afurika, ni ku Isi yose. Ariko habayeho imicungire iboneye kandi Demokarasi abaturage bakayigira iyabo, dushobora kurwanya mu buryo burambye ikibazo cy’iterabwoba, ariko tugiye gutegura ikiganiro kihariye kirebana n’ikibazo cy’iterabwoba.”

Umuyobozi w’Inteko Ishingamategeko y’u Rwanda umutwe w’Abadepite Mukabalisa Donatille, we asanga Komite Nshingwabikorwa y’Ihuriro ry’Inteko Zishinga Amategeko muri Afurika, idakwiye kuniga ijwi ryabo ku bibazo bibangamiye umugabane, asaba bagenzi be kugira ibiganiro byitsa ku musanzu wabo nk’abagize inteko zishingamategeko, mu guharanira ko habaho impinduka mu mibereho y’abaturage.

Ati “Ndizera ko Komite Nshingwabikorwa y’Ihuriro ry’Inteko Zishinga Amategeko muri Afurika,  itazatinda kuzamura ijwi ryayo n’ibitekerezo byayo ku ngingo zirebana n’inyungu z’Isi, ndetse no ku bibazo byihariye by’umugabane wacu. Iyi minsi ibiri rero tuyibyaze umusaruro dusangira ibitekerezo, tujya n’impaka ku musanzu dushobora gutanga nk’abagize inteko mu mpinduka z’imibereho rusange n’iy’ubuzima rusange bw’abaturage.”

Abegeranya imibare igaragaza imiterere y’iterabwoba muri Afurika, bagaragaza ko ibikorwa byaryo byagiye byiyongera nko mu mwaka wa 2015 habayeho ibitero 381 byagabwe ku basivile muri Afurika, bigahitana abagera ku 1394.

Ibyo bitero byagiye byiyongera bigera n’aho mu mwaka wa 2020 hagabwe ibitero 7108 ku basivile, bigahitana ubuzima bw’abasivile 12 519.

Tito DUSABIREMA