Ubufatanye bwa MTN na AIRTEL mu guhererekanya amafaranga byitezweho kugabanya gusiragira kw’abashakaga kubikuza

Bamwe mu bakoresha serivisi zo guhererekanya amafaranga kuri telefone baravuga ko nihashyirwaho uburyo bwo guhererekanya amafaranga, buri wese akoresheje sosiyete y’itumanaho asanzwe akoresha, bizagabanya uburyo basiragiraga bagiye kubikuza bya hato na hato.

Abakoresha MTN Mobile Money na Airtel Mobile Money, bagiye gutangira kohererezanya amafaranga buri wese akoresheje sosiyete y’itumanaho yari asanganywe.

Abaganiriye n’itangazamakuru rya Flash baravuga ko kujya kuri kompanyi imwe gusa ubitsa cg ubikuza byatwaraga umwanya

Uwamariya Chantal yagize ati “Ibyiza umuntu azajya akoherereza amafaranga uyabikuze cyangwa se woherereze undi uyakenye, uyamwoherereze wibereye mu rugo utagiye kuba agent.”

Mugenzi we yagize ati “Ni ibintu byiza cyane kubera ko hamwe baba bamaze kuvumbura aho umuntu abika, bizakerereza abantu batwibaga amafaranga bakoresheje ikoranabuhanga kugira ngo babashe kutwiba. Bizafasha cyane! Cyangwa ugasanga ufite amafaranga kuyohereza ku yindi numero bikakugora, bizatworohereza cyane.”

Umuyobozi ushinzwe ikoranabuhanga muri RURA, Gahungu Charles, aravuga ko ko ubu buryo bwo guhererekanya amafaranga buri gutunganwa, bukazashyirwa mu bikorwa mu bihe biri imbere bidatinze.

Yagize ati “Nibyo ayo makuru ni yo, yo guhuza ikoranabuhanga rya Airtel na MTN.  Ni uburyo umuntu ufite amafaranga ya mobile money yayohereza kuri Airtel Money, ibyo biri gukorwa tumaze gukora amagerageza menshi agaragaza ko bishoboka. Bidatinze bizaba byakunze.”

Urwego Ngenzuramikorere RURA rugaragaza ko guhuza imikorere, byitezweho gukemura ibibazo byari bibangamiye gahunda yo gukoresha ikoranabuhanga mu guhererekanya amafaranga.

Mu Rwanda kohererezanya amafaranga hifashishijwe ikoranabuhanga byiyongereye mu myaka yashize, ndetse byahawe imbaraga n’icyorezo cya  Covid-19 ubwo cyadukaga mu ntangiriro za 2020.

Leta yahise isaba Abanyarwanda kuyoboka ikoranabuhanga ryo guhererekanya amafaranga mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19.

AGAHOZO Amiella