Urubyiruko rukora ubuhinzi rwatunze agatoki inzego zishinzwe ubuhinzi kutabaherekeza ngo imishinga yabo ikomere

Rumwe murubyiruko rukora ubuhinzi baravuga ko bahura n’imbogamizi z’uko batangira imishinga ariko inzego zishinzwe ubuhinzi ntizikomeze kubaherekeza ngo zibafashe gutuma  imishinga yabo ikomera  bikarangira hari abavuye mu buhinzi.

Guverinoma y’u Rwanda igaragazwa kunyurwa n’uburyo hari umubare munini w’urubyiruko rukora ubuhinzi muri iki gihe.

 Nubwo bimeze gutyo ariko, bamwe mu rubyiruko rukora ubuhinzi bagaragaza ko   bakomwa mu nkokora nuko natangiye imishinga y’ubuhinzi ariko inzego zishinze ubuhinzi ntizikomeze kubaherekeza ngo bafashwe gutuma imishinga yabo ishinga imizi bigatuma hari abahitamo kureka ubuhinzi.

  Ni ikibazo cyagaragajwe na Roselyne Nyirahategekimana, aba mu ihuriro ry’urubyiruko rukora ubuhinzi RYAF.

Ati “Dufite aba-jeunes (urubyiruko) bafite Kompanyi nkuko babivuze barahari benshi banarenze, ariko kuba n’umujeune afite wenda nk’uruganda ariko akaba adashobora no guhaza akarere atuyemo, ni ukuvuga ko ibyo bintu bikiri bicye kandi yagakwiye kugeza igihugu cyose akanajyana hanze.”

Yakomeje avuga ko “Barahari wenda bashobora kuba bajyana hanze ariko imbogamizi dufite nibyo twavuganaga n’abandi bajeunes ngo uruganda rudafite imodoka, uzi uruganda rutagira stock kandi ibyo usabwa biba bimeze nkuko n’ubundi n’inganda nini zisabwa. Imbogamizi rero tugira ari abatangira nkuko akabona ayo mahirwe macye nka youth connect, BDF n’ahandi ariko ugasanga n’ubundi ntacyo bimumariye, ugasanga mu myaka ibiri ntabikiriho kuko ubushobozi yahawe butari kumufasha kubigeraho.”

Roselyne asaba ko urubyiruko rufashijwe gutangira umushinga w’ubuhinzi,  rwajya rukomeza guhekerezwa rugahabwa ubufasha bwose bwatuma uwo mushinga ushinga imizi ukaramba.

Ati “ Nk’abantu bafite inganda ni urugero hari n’abadashobora kwamamaza kubera ko yakwamamaza se akabaha iki? Kandi igihe tugezemo turi gukorera kuri za social media(Imbuga nkkoranyambaga), turi gukorera kuri za E- Commerce buri bucuruzi bw’ikoranabuhanga bigusaba kuba ufite stock ihagije. Rero kugira stock ihagije ni ukugira igishoro, ni ukugira assets, ni ukugira ibintu byose bishobora kugufasha. Numva rero nubwo bagufasha ariko bafasha gacye ntabwo bihagije.” 

Urugaga imbaraga ruhuza abahinzi n’aborozi ruherutse kugaragaza ko nubwo urubyiruko rusabwa kwitabira ubuhinzi, ariko ko ari urwego rusaba ibintu byinshi bityo urubyiruko rwatinyutse kubujyamo rwajya ruherekezwa,  rugafashwa muburyo bufatika.

 Jean paul MUNYAKAZI ayobora Urugaga IMBARAGA.

Ati “Ubuhinzi usanga bugisaba ishoramari ariko ubu ni amahire kuko hari ibikorwa bitandukanye bya za BDF. Usanga rero za BDF zita kubukorikori ugasanga amafaranga agenerwa urubyiruko rushaka kujya mubuhinzi akiri macyeya.”

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Musabyimana Jean Claude, we agaragaza kutemeranya n’urubyiruko ruvuga ko rudaherekezwa iyo rwatangiye imishinga yubuhinzi.

Ati“Tubafasha tubashakira amahirwe yatuma binjira mu mwuga w’ubuhinzi n’ubworozi buzabagirira inyungu. Tubafasha kubashakira ibishoro, tubafasha kubona inguzanyo z’amafaranga macyeya, tubafasha no kongera ubumenyi. Ntabwo ndemeranya nawe neza ko ngo nta rubyiruko n’abantu batanu bafite Kompanyi imwe y’ubuhinzi. Tumaze kugiramo abantu benshi, uyu munsi ubuhinzi bwacu bwa Exports bugamije inyungu cyane cyane mu mboga n’imbuto abantu babukora ni urubyiruko.”

Ubushakashatsi buherutse gushyirwa ahagaragara  n’Umuryango mpuzamahanga uteza imbere imishinga itandukanye yibanda ku buhinzi n’ubworozi, Heifer International-Rwanda,  bugaragaza ko urubyiruko rukora ubuhinzi mu Rwanda rugorwa no kubona ibikoresho by’ikoranabuhanga kuko mu rubyiruiko rurenga 45% muri bo abakoresha ikoranabuhanga mu buhinzi (byibuze iriciriritse) batarenga 18%.

Urubyiruko rurenga 70% mu Rwanda ngo  rukeneye ubutaka kugira ngo rwitabire ubuhinzi n’ubworozi

Daniel Hakizimana