Abaguzi ntibarasobanukirwa gukoresha ikoranabuhanga-BNR

Banki nkuru y’u Rwanda ivuga ko abaguzi bagifite ubumenyi buke mu bijyanye na serivisi z’ikoranabuhanga hakwiye kubaho kwigishwa.

Ibi bitangajwe mu gihe tariki 15 Werurwe buri mwaka, hizihizwa Umunsi mpuzamahanga wo kurengera umuguzi.

Ni umunsi usanze umubare w’abakoresha ikoranabuhanga mu bikorwa bitandukanye mu Rwanda bagenda biyongera, ariko bagihura n’imbogamizi zitandukanye zirimo kuba guhaha ukoresheje ikoranabuhanga bitaranozwa uko bikwiye

Nsabimana Gerard umuyobozi w’ishami rishinzwe kurengera umuguzi muri Banki nkuru y’U Rwanda arabisobanura.

Ati “Ni ibijyanye no kumenya aho umuguzi abariza ikibazo, gusa nanone ubumenyi bw’umuguzi buracyari buke mu gukoresha serivisi z’ikoranabuhanga, aho usanga serivisi za mobile money urufunguzo ashyiramo ashaka amafaranga arushyize ahagaragara bigatuma mugenzi we abibona akamutwara ya mafaranga. Ni yo mpamvu kwigisha bikwiye gukomeza.”

Umwe mu bakoresha Ikoranabuhanga rya Telefone mu kohereza no kwakira amafaranga aravuga ko hakirimo imbogamizi.

Yagize ati “Hari igihe amafaranga ayoba, umuntu agahita ayakuraho ukayahomba, No kuba hari abakwiba bakoresheje indimi utumva mugihe baguhamagaye.”

Umuryango Uharanira Inyungu z’Abaguzi  mu Rwanda ADECOR, uvuga ko nubwo gukoresha ikoranabuhanga byagezweho, abakorikesha bagihura n’imbogamizi nyinshi, bityo ko  inzego zibishinzwe zikwiye kubyinjiramo.

Ndizeye Damien ayobora uyu muryango.

Ati “Nubwo tukiri mu iterambere, hari byinshi bitaragerwaho mu buryo bunoze. Nk’iyo dukoresha ikoranabuhanga bakakubwira ko umuriro wabuze cyangwa internet, ni imbogamizi ikomeye. Amabanki yashyizeho ATM ntiyayashyira hafi y’abakiriya. Umuguzi kugira ngo ahabwe serivisi acibwa amafaranga ari hejuru.”

Uwumukiza Beatrice uyobora Ikigo cyIgihugu gishinzwe Ubugenzuzi bw’ Ubuziranenge, Ihiganwa mu bucuruzi no kurengera Umuguzi (RICA), avuga ko bashyize imbaraga mu kugenzura uburenganzira bw’umuguzi mu gukoresha ikoranabuhanga ko bwubahirizwa.

Aragira ati “Ibi bigo bindi dukorana bishinzwe serivisi z’Imari, tugenda tureba ko uburenganzira bw’abaguzi mu gukoresha ikoranabuhanga bugenda bwubahirizwa uko bikwiriye.”

 U Rwanda ni igihugu gikomeje kubaka ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga. Ubu internet mu gihugu iri ku kigero cya 95% mu gihe abayikoresha bangana na 62%.

AGAHOZO Amiella