Gen Muhoozi Kainerugaba yasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali

Umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka n’Umujyanama wihariye wa Perezida Museveni mu bijyanye n’umutekano, yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali yunamira ndetse ashyira indabo ku mva z’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Gen. Muhoozi yanasuye ingoro ndangamateka y’urugamba rwo guhagarika Jenoside iri ku Kimihurura.

Yanasuye kandi inyubako y’imyidagaduro ya Kigali Arena i Remera.

Gen Muhoozi yageze mu Rwanda kuri uyu wa Mbere mu ruzinduko rw’akazi rugamije kunoza umubano w’ibihugu byombi.

Akigera mu Rwanda yakiriwe na Charge d’Affaires wa Ambasade ya Uganda i Kigali, Anne Katusiime, Brigadier General Willy Rwagasana ukuriye abashinzwe umutekano w’abayobozi bakuru b’igihugu n’Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Col Ronald Rwivanga.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere Perezida Paul Kagame yakiriye muri Village Urugwiro Gen Muhoozi Kainerugaba, aho baganiriye ku mubano w’u Rwanda na Uganda.

Ni uruzinduko rwa kabiri Lt Gen Muhoozi agiriye mu Rwanda mu gihe kitageze ku mezi atatu kuko yaherukaga i Kigali tariki 22 Mutarama 2022, nabwo yagiranye  ibiganiro na Perezida Paul Kagame.