Perezida Ndayishimiye yakiriye intumwa ziturutse mu Rwanda

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yakiriye intumwa ziturutse mu Rwanda ziyobowe na Minisitiri w’Ingabo, Gen. Maj Albert Murasira, zamugejejeho ubutumwa bwa Perezida Kagame.

Umuvugizi muri Perezidansi y’u Burundi Evelyne Butoyi, yavuze ko bagiranye ibiganiro byibanze ku kuzahura umubano w’ibihugu byombi.

Umubano w’u Rwanda n’u Burundi wajemo igitotsi muri 2015, Leta y’u Rwanda n’iy’uburundi zishinjanya gucumbikira abashaka guhungabanya umutekano wa buri gihugu, ariko leta ya Gitega igashinja Kigali gucumbikira bamwe mu bagerageje guhirika ubutegetsi bw’uwahoze ari perezia Pierre Nkurunziza witabye Imana muri 2020.

Impande zombi zimaze iminsi mu biganiro byo kuzahura uyu mubano kandi ibihugu bivuga ko ibiganiro bigeze ahantu heza.