Umujyanama Mukuru wa Perezida wa Uganda mu bikorwa byihariye bya gisirikare akaba n’Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, yasoje uruzinduko rw’iminsi itatu yagiriraga mu Rwanda.
Ambasade ya Uganda mu Rwanda yanditse ku rubuga rwayo rwa Twitter ko Gen Muhoozi yaherekejwe na Chargé d’Affaires wa Ambasade ya Uganda i Kigali, Anne Katusiime, n’intumwa zitirutse muri Perezidance ya Repubulika y’u Rwanda i saa Yine z’amanywa.
Uruzinduko rwa Gen Muhoozi mu Rwanda rusize agiranye ibiganiro byihariye na Perezida Paul Kagame.
Gen Muhoozi Kainerugaba yasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi yunamira ndetse ashyira indabo ku mva z’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Yanasuye kandi ingoro ndangamateka y’urugamba rwo guhagarika Jenoside iri ku Kimihurura n’inyubako y’imyidagaduro ya Kigali Arena i Remera.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda byatangaje ko ku manywa yo kuri uyu wa Kabiri tariki 15 Werurwe 2022, Perezida Paul Kagame yakiriye Muhoozi mu rwuri rwe ruri mu Burasirazuba bw’igihugu amugabira inka z’inyambo.
Uruzinduko rwa Gen Muhoozi mu Rwanda rugamije gukemura ibibazo bisigaye mu mubano w’u Rwanda na Uganda.