Leta ishyiramo nkunganire mu kwirinda ko ibiciro by’ibikomoka kuri Pteroli bitumbagira- Min Ngirente

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yatangaje ko igiciro cy’ibikomoka kuri peteroli cyagiye kizamuka, ariko agaragaza ko Leta yafashe ingamba zo gushyiramo nkunganire kugira ngo iri zamuka ritagira ingaruka mbi ku muturage.

Ibi yabitangarije kuri uyu wa Gatatu tariki 16 Werurwe 2022, mu kiganiro n’itangazamakuru cyibanda ku miterere y’ubukungu bw’igihugu.

Minisitiri Ngirente yatanze urugero kuri Nkunganire yashyizweho aho muri Werurwe Litiro ya lisansi yashyizwe ku 1256 Frw mu gihe iyo hatabaho iyo Nkunganire, yari kuba igura 1287 Frw.

Mazutu yo yashyizwe ku 1201 Frw mu gihe yari kuba igura 1262 Frw

Ikigega Nzahurabukungu cyatumye ibiciro mu ngendo nabyo bigabanuka.

Dr Ngirente yasobanuye ko iyo kitabaho, kuva i Kigali ujya i Rubavu, umuntu aba yishyura 4040 Frw igiciro kirimo ikinyuranyo cy’amafaranga 1000 Frw.

Kuva Kimironko ujya mu Mujyi rwagati, byagombaga kuba ari 318 Frw ariko ubu ni 253 Frw.

Dr Ngirente yasobanuye ko hashyizweho na Nkunganire mu bucuruzi bw’ifumbire mvaruganda, aho NPK yagombaga kuba igura 1357 Frw ariko ubu igura 882 Frw ku kilo.

Ati “Leta y’u Rwanda ubukungu bwacu tubukurikirana umunsi ku wundi, dutunganya aho ikibazo kibonetse, kugira ngo abaturage bacu bagire imibereho myiza.”

Tariki 6 Werurwe 2022 nibwo ibiciro bya Lisansi byavuguruwe muri gahunda isanzwe aho buri mezi abiri, ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli bivugururwa, bikajyanishwa n’uko ibiciro byabyo biba bihagaze ku isoko mpuzamahanga.

Ibyo biciro bishya bikaba bizubahirizwa kugera ku wa 5 Gicurasi 2022, nk’uko Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwabitangaje.

RURA ivuga ko kuva muri, Gicurasi 2021, Leta y’u Rwanda yakomeje gukora ibishoboka birimo no kwigomwa amwe mu mahooro asanzwe yakwa ku icuruzwa ry’ibikomoka kuri peteroli, kugira ngo hirindwe izamuka rikabije ry’ibiciro byabyo ku isoko ryo mu Rwanda.