Musanze: Ubushoreke, ubusinzi n’ubusambanyi byugarije imiryango bishakirwe umuti -Abadepite

Abadepite basabye ko ikibazo cy’amamikimbirane yo mu miryango aterwa n’ubushoreke n’ubusinzi, mu Murenge wa Gashaki mu Karere ka Musanze gikwiye kuvugutirwa umuti gihereye mu mizi.

Ibi aba Badepite babitangaje ubwo basuraga uyu murenge, ni mu bikorwa barimo byo gusura abaturage hirya no hino mu gihugu.

Imwe mu miryango imaze imyaka 8 mu makimirane ivuga ko guhora ishyamirana bishobora kuzabyara kwicana.

Umurenge wa Gashaki ni umwe mu mirenge igize Akarere ka Muasanze iherereye kure cyane y’umujyi wa Musanze, ngo akaba ariyo mpamvu muri uyu murenge ubushoreke, ubusinzi, n’ubusambanyi usanga bikomeje kuba intandaro y’amakimbirane yo mu miryango.

Munyaneza Damascene umunyamanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gashaki arabisobanura.

Ati “Ubuharike, Ubushoreke n’ubusinzi, ibyo bintu Bitatu nibyo byugarije abaturage bacu aha ngaha mu ngo,bikaba intandaro ituma abaturage bagira amakimbirane.”

Ikibazo cy’amakimbirane yo mu miryango akenshi aterwa n’ubusinzi, ubushoreke ndetse n’ubusambanyi ni bimwe mu byatumye itsinda ry’abadepite risura umurenge wa Gashaki, mu rwego rwo kuganiriza imiryango ibayeho mu makimbirane.

Nziyomaze Emmanuel bakunda kwita Rucikuzimu, ni umugabo washakanye n’umugore we mu buryo bwemewe n’amategeko, gusa umugore we aza kumushoreka abandi bagore babiri.

Ati “Umugore wa Kabiri uburyo yaje, twahuriye mu nzira tuza gushumikana uko, ariko n’ubuyobozi nsanga bwaragize uruhare kundangarana. Kuba umugore afite urugo rwe yabyariyemo inshuro 5 akaza kuruvamo, akaza aje gusenya urugo rw’umugore mukuru wasezeranye ubuyobozi burebera, nabwo bugaceceka kandi nturanye nabwo, nabwo bwabigizemo uruhare.”

Undi yagize ati “Ari kuva kwa Mukeba wanjye bateye rwaserera ari nayo mpamvu tumaze ukwezi kwa 2. Yraje avuye kwa Mukeba wanjye, njye nari ndyamye, nagiye kumva numva ari gukubita inzugi ntano kuvuga ngo mukingure, nagiye kumva numva yansanze mu cyumba ankubita urushyi rumwe rwiza ruri kwaka numva mu maso hahinze umuriro. Birangira nangaye uko nguko kuko mu buzima bwanjye ntabwo kwa Data na Mama narereshejwe inkoni.”

Bamwe mu baganiriye n’itangazamakuru rya Flash batuye muri uyu murenge wa Gashaki bavuga ko ibibazo by’ubushoreke byiganje muri aka gace nabo bibasiga isura mbi.

Umwe ati “Cyane cyane nk’abantu banywa inzoga bagata umutwe, kuko ntiwavuga ko afite ubwenge. Ntabwo wata urugo urubyayemo Gatanu ngo ujye mu rundikandi noneho nuwo ushatse nawe afite abana.”

Undi ati “Ubu ni ukuvuga ngo abagabo bari hano bose banyweye inzoga bagacyura, abana bakandagara ari benshi. Ntabwo bose babiterwa n’ingeso yo kunywa inzoga, numva ko ari ibiri mu mutima, kuko niba umugabo atanyuzwe n’abagore babiri akajya gusambanya undi mugore kandi babandi babiri bari bamunyuze. Urumva ko ari ingeso ya wa Mugabo.”

Depite Karemera Francis ukuriye itsinda ry’Abadepite bari gusura imirenge itandukanye igize Akarere ka Musanze, yavuze ko ikibazo cy’amakimbirane yo mu miryango nk’abagize inteko ishingamategeko bagiye kureba uko cyakemuka bahereye mu mizi.

Ati “Rero amakimbirane iyo ushaka kuyakemura umenya isoko yayo. Ikibazo nyamukuru kibitera ni  ikihe?Ukabagira inama bigakemuka kugira ngo bagire umuryango utekanye, bagire abana biga, bagire abana bafite indyo yuzuye. Ibi ni ibibazo byose tugomba kurebera hamwe nk’inteko ishingamategeko ihagarariye abaturage.”

Inzego z’ibanze zahawe umukoro wo Kwegera imiryango ibanye mu makimbirane adashira ndetse no guca ubusinzi, ubusambanyi n’ubushoreke mu murenge wa Gashaki, bashyira imbaraga mu kuganiriza abaturage ibibi byabyo, kuko akenshi ngo usanga bigira ingaruka ku bana babo.

Umuhoza Honore