Abakora ibikorwa by’ubuhinzi nabo bitabweho n’ikigega nzahurabukungu-Impuguke mu bukungu

Impuguke mu bukungu zisanga abakora imirimo mito n’iciriritse yiganjemo iy’ubuhinzi, bakwiye kwitabwaho by’umwihariko mu cyiciro cya kabiri cy’amafaranga yashyizwe mu kigega nzahurabukungu.

Ibi ngo bikozwe bityo byagabanya ibura ry’akazi riturutse ku ngaruka za Covid-19 kandi bikanafasha guhangana n’izamuka ry’ibiciro cyane cyane iry’ibiribwa ku isoko.

Ingaruka z’icyorezo cya Covid-19 ku bikorwa bibyara inyungu, zisa n’aho ari zo zasembuye ibitekerezo bya Leta, bituma ishyiraho ikigega cyo kuzahura ubukungu cyatangiranye na miliyari 100 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ni amafaranga Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ivuga ko yasaranganijwe mu byiciro byose by’ishoramari kuva ku bigo bito, ibinini ndetse na barwiyemezamirimo bato cyane.

Dr Uzziel Ndagijimana ni Minisitiri w’imari n’igenamigambi.

Ati “Bigaragara ko ikigega cyarafashije cyane kandi mu bikorwa bitandukanye. Inzego zose iyo urebye ibikorwa byakozwe, ari abogosha, ari abacura, ari ababaza, ari abafite utubari na Resitora, ari abafte amaduka mato, ari abakora imigati,mbese ni ibikorwa bitandukanye by’ubukungukandi ku nzego zose.”

Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko yamaze kubona inguzanyo y’amafaranga yo kongera mu kigega nzahurabukungu.

 Ni amafaranga n’ubundi azakomeza guhabwa ibikorwa by’imari byagezweho n’ingaruka za Covi-19, ariko igice kinini cyayo akazahabwa abafite imishinga y’ishoramari rishya, kugira ngo rishyigikire ubukungu cyangwa abashaka kwagura ishoramari basanganywe ngo rikure kurushaho.

Minisitri Uzziel Ndagijimana niwe ukomeza.

Ati “Turacyari mu nzira yo kuzahura ubukungu, ntabwo turavayo neza nubwo ubukungu bigaragara ko buzamuka. Niyo mpamvu leta yafashe icyemezo ko aya mafaranga yakongerwa, dushaka andi mafaranga y’inguzanyo twongeramo ariko n’ibikorwa turabyagura kurushaho, ku buryo hejuru y’ibyafashwaga maze kuvuga mu kanya.”

Yunzemo agira ati “Ibyo byahawe izindi miliyari 100 zo kuzafasha ibyo twafashaga uyu munsi bikomeza, hiyongeraho n’izindi miliyari 150 zifasha ku bashoramari bagiye mu bintu bishyashya kugira ngo bishobore gushyigikira ubukungu, cyangwa se kwagura ibyari bisanzweho nk’uruganda rushaka kongera ibyo rwakoraga cyangwa uruganda rushya rwavuka, n’irindi shoramari mu buryo butandukanye. ”

Impuguke mu bukungu Straton Habayarimana, asanga icyiciro cya kabiri cy’ikigega nzahurabukungu cyakwibanda cyane ku bashoramari bato, by’umwihariko abo mu ngeri y’ubuhinzi mu rwego rwo kongera imirimo no guhangana n’izamuka ry’ibiciro ku isoko.

Yagize ati “Leta ibashije kubona ku buryo abantu bari gukora ubuhinzi bari gushoramo imari cyane cyane mu bijyanye no kugira ngo bongere umusaruro, abo bantu baramutse bafashijwe icyo kigega kibitayeho nabo kikabageraho, nkeka ko byazagira ingaruka nziza, ariko cyane cyane …hakarebwa ni inde ugiye kuzana uburyo bushya bw’imikorere buzatuma wa musaruro uzamuka? Nibyo bizanatuma n’ibiciro binagabanuka kubera ko iyo umusaruro wiyongereye n’ibyo biciro biragabanuka.”

Abaturage nabo bagaragaza ko mu gufasha ubukungu n’ibikorwa bibyara inyungu kuzanzamuka, ingeri zose z’ishoramari zatekerezwaho.

Ati “Leta yareba kuri babantu bakoraga, ba rwiyemezamirimo bazahajwe na Covid-19 bakabashyigikira.”

Undi ati “Kandi noneho buri murimo wose umuntu yumva akora, ugahabwa agaciro ntihagire uwubangamira kuko abantu ntibanganya ubushobozi.”

Ishyirahamwe ry’Ibigo by’Imari iciriritse mu Rwanda, naryo ryizera ko abasanzwe bafite imari nto, mu cyiciro cya kabiri cy’imikorere y’ikigega nzahurabukungu cyane cyane abahinzi n’abongerera agaciro ibikomoka ku buhinzi, nabo bazitabwaho.

Bwana Aimable Nkuranga ayobora iryo shyirahamwe.

Ati “Amafaranga y’iciro cya Kabiri y’ikigega nzahurabukungu, twizera ko zagirira umumaro n’abantu b’amikoro aciriritse, bari mu mishinga mito n’iciriritse, bakorana n’ibigo by’imari iciriritse. Abo bose bafite iyo mishinga nabo bari mu bagiye bagirwaho ingaruka n’ibihe turimo gusohokamo bikomeye by’icyprezo cya Covid-19. ”

Guverinoma y’u Rwanda yizeza ko mu gihe cya vuba itangira icyiciro cya kabiri cy’icyo kigega, kandi ko kuri iyi nshuro gitangirana n’amavugurura azatuma amafaranga akirimo, agera ku bantu benshi bashoboka.

 Dr.Edouard Ngirente ni Minisitiri w’Intebe.

Ati “N’imikorere yacyo yaravuguruwe. Burya iyo utangiye ibintu bwa mbere, twari muri Covid-19, hari abatarakigezeho neza ndetse nta nubwo twacyamamaje bikwiye 100% kubera ko twari muri Covid, ariko uko Ccovid igenda igabanuka tuzacyamamaza kurushaho abantu bakibonemo ku buryo burambuye.”

Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ivuga ko mu mafaranga miliyari 100 yari yatangiranye n’ikigega nzahurabukungu, miliyari  42frw yafashije amahoteri 139  yo mu gihugu,  miliyari 7.,7frw afasha  sosiyete 56 zo gutwara abantu mu buryo bwa rusange, kwishyura imyenda  ndetse banahabwa ubufasha bw’amafaranga angana na miliyari 11frw mu rwego rwo kuziba icyuho cy’igihombo bagize.

Urwego rw’Uburezi  narwo rurimo amashuri yigenga  yahawe miliyari 13frw  mu mashuri agera ku 116 .

Miliyari 11frw kandi yafashije amasosiyete agera ku 136 aciriritse n’amanini  kugira ngo ayakoreshe umunsi ku wundi .

Ni mu gihe amasosiyete y’ibigo biciriritse n’amanini agera ku 5682, yahawe asaga miliyari 6frw ngo azahure ubukungu bwashegeshwe.

Tito DUSABIREMA